Kenya: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye itegeko ryo kongera imisoro

Abaturage bo mu gihugu cya Kenya batavuga rumwe na Leta batangaje ko batishimiye itegeko ryasinyweho na Perezida wa Kenya William Ruto ryo kongera imisoro.

Aba baturage batavuga rumwe na leta ya Kenya bavuga ko iri tegeko ryasinyweho ryo ko ngera imisoro bazaryamagana biciye mu myigaragambyo nkuko bigeze kuyikora mu kwezi kwa Werurwe bamagana intsinzi ya Perezida Ruto no kuba ubuzima buhenze muri icyo gihugu.

Muri iyo myigaragambyo iheruka icyo gihe bari barangajwe imbere na Raila Odinga wigeze guhatanira kuba Perezida wa Kenya akaza gutsindwa amatora ariko kugeza nubu akaba atemera ko yatsinzwe.

Itegeko rishya rirebana no kongera imisoro rivuga ko ibikomoka kuri Peterori umusoro ku nyongeragaciro wikubye inshuro ebyiri uva ku 8% ugera kuri 16%.
Abakozi nabo bazajya bakatwa 1,5% ku mushahara mbumbe wabo, ayo mafaranga bazajya bakatwa azajya ashyirwa mu kigega cyo kubaka amacumbi n’inzu z’abantu bakorera amafaranga make.

Kongera imisoro biri muri gahunda yo guhigura umuhigo Perezida Ruto yari yahaye abantu ubwo yiyamamazaga ko azabubakira amacumbi yo kubamo kuri ba rubanda rugufi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya bavuga ko bari bizeye ko iri tegeko rizabanza gukorerwa ubugororangingo mbere yuko Perezida Ruto arisinya.
Nubwo abatavuga rumwe na Leta babitekerezaga gutyo siko byagenze kuko Perezida Ruto yahise asinya iryo tegeko kugira ngo ritangire guhyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka