KCB yahaye amabati imiryango yasenyewe n’inkangu

Ejo tariki 10/12/2011, banki y’ubucuruzi yo muri Kenya (KCB) yatanze inkunga y’amabati agera ku 1000 ku miryango iherutse gusenyerwa n’inkangu yo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.

KCB yatanze iyi nkunga nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyari cyitabiriwe n’abaturage, ingabo, abakozi ba KCB ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bari kumwe na Depite Athanasie Gohondogo.

Agnes Twagiramungu, umwe mu basenyewe n’inkangu akaba agiye kubakirwa inzu, yatangaje ko yishimiye inkunga ya KCB. Yagize ati “Rwose turishimye kubera mukomeza kudutera inkunga mudufasha , mukatwereka n’icyizere mudufitiye.”

Uwungirije umukuru wa KCB mu Rwanda, Gloria Nyambok, yatangaje ko gufasha abantu bahuye n’ibibazo ari kimwe mu bikorwa bya KBC. YAgize ati “Ibi tubikora kuko twemera ko banki ifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano zayo; mu nyungu tubona tugomba guhaho abaturage.”

Nyombok yavuze kandi ko kugeza ubu KCB imaze gukoresha amafaranga agera kuri miliyoni 47 mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage mu Rwanda.
Amabati yatanzwe afite agaciro ka miliyoni 6 akaba azahabwa ingo zigera kuri 25. KCB yavuze ko iki igikorwa aricyo gisoza ibikorwa byo guteza imbere abaturage yari yarateguye muri uyu mwaka.

Nyuma yo gutanga ubutumwa yari yageneye abaturage, Depite Athanasie Gohondogo wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, nawe yashimye igikorwa KCB yakoze.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka