Kazarwa Gertrude atorewe kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite

Depite Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, n’amajwi 73 kuri atanu ya Nizeyimana Pie watanzwe n’Ishyaka UDPR, bari bahanganye. Amajwi abiri gusa ni yo yabaye imfabusa.

Kazarwa Gertrude, yatanzwe n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (Parti Liberal - PL). Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite adashobora guturuka mu mutwe wa Politiki umwe na Perezida wa Repubulika.

Mu buryo budasanzwe, kuri iyi nshuro amatora ya Biro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Abadepite batoye bakoresheje mudasobwa zabo.

Depite Kazarwa Gertrude, ari mu Badepite 80 barahiriye inshingano zo kwinjira muri Manda ya gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko, akaba ari mana ye ya kabiri mu Nteko nk’Umudepite.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, Biro y’Umutwe w’Abadepite igizwe na Perezida ndetse na ba Visi Perezida babiri, ari bo ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ndetse na Visi Perezida ushinzwe ubuyobozi n’imari.

Depite Sheik Musa Fazil Harerimana
Depite Sheik Musa Fazil Harerimana

Ku mwanya wa Visi Perezida Ushinzwe Ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, hatowe Depite Sheik Musa Fazil Harerimana wo mu Ishyaka rya PDI, n’amajwi 77. Amajwi atatu ni yo yabaye imfabusa.

Depite Fazil akaba yari yamamajwe kuri uwo mwanya nk’umukandida umwe rukumbi.

Ku mwanya wa Visi Perezida Ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, hatowe Depite Beline Uwineza n’amajwi 79. Na we yari yamamajwe ari umukandida rukumbi.

Depite Uwineza Beline
Depite Uwineza Beline

Nyuma yo gutorwa, abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite bahise barahirira izo nshingano imbere ya Perezida wa Repubulika, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 12 y’Itegeko Ngenga, rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite.

Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite, Depite Kazarwa yavuze ko ashimira Perezida wa Repubulika waje kwakira indahiro y’Abadepite bagize Manda ya Gatanu y’Umutwe w’Abadepite.

Yashimiye kandi Abanyarwanda, uburyo batoye Ishyaka aturukamo rya PL, ngo ribahagararire mu Nteko, yizeza ko izo nshingano zikomeye bazazigeraho ku bufatanye n’abandi Badepite barahiye none.

Ati “Turizeza ubufatanye hagati y’Inteko n’izindi nzego zigize Igihugu cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka