Kayonza: Urubyiruko rwafashijwe kwiga imyuga na BK Foundation rwiyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kayonza, rwari rwaracikirije amashuri rugafashwa kwiga amashuri atandukanye y’imyuga na BK Foundation, rwiyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bamaze igihe bahabwa, bakabukoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere.

Umwe barangije kwiga ahabwa impamyabushobozi
Umwe barangije kwiga ahabwa impamyabushobozi

Ni abasore n’inkumi 40 bari bamaze igihe cy’amezi atandatu biga imyuga itandukanye irimo ubudozi, mekanike, gusudira, kwita ku bwiza bw’abakobwa, ubwubatsi, gukora inkweto n’imikandara, mu mashuri ya TVET.

Ubwo bahabwaga impamyabushobozi hamwe n’ibikoresho bizabafasha gukora imyuga bize, kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025, aba basore n’inkumi bagaragaje ko mbere yo kugira amahirwe yo kwiga imyuga batari borohewe n’imibereho, kubera kutagira icyo bakora cyashoboraga kubinjiriza amafaranga.

Nyuma yo guhabwa ubumenyi n’ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize, bavuze ko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe kugira ngo bubake ahazaza habo kuko 17 muri bo bamaze kubona akazi.

Nema Vanessa Cyizere, ni umwe mu rubyiruko rwafashijwe na BK Foundation kwiga ubudozi akaba yahawe imashini azajya yifashisha mu kudoda, avuga ko mbere yo kwigishwa uwo mwuga, ubuzima bwari bukomeye ku buryo yabonaga nta cyerekezo afite.

Ati “Ariko ubu ngubu kuba narize, ngiye gutangira kudoda, nindangiza nzashinge inzu ikora imideri, nanjye mbe ku isoko ry’umurimo, kuko ubu icyerekezo namaze kukibona, burya iyo ufite imashini, ufite mu mutwe, harimo ibyo wize, nta kintu cyazakunanira. Ubu ndumva icyerekezo cyanjye kiri hejuru kuko ikintu nashakaga ndakibonye kandi n’icyo nzashaka nzakibona.”

Christine Uwera na Pascal Nkurunzinza ba BK Foundation batanga impamyabushobozi kuri umwe mu bamaze igihe cy'amezi atandatu biga imyuga
Christine Uwera na Pascal Nkurunzinza ba BK Foundation batanga impamyabushobozi kuri umwe mu bamaze igihe cy’amezi atandatu biga imyuga

Eric Byiringiro yize Mekanike (Mechanics), avuga ko mbere yari abayeho mu buryo bugoranye ntawe afite asaba icyo akenera mu buzima busanzwe kubera kutagira akazi.

Ati “Ibikoresho mpawe n’umwuga nize, nta kazi nari mfite ariko ubwo mbibonye, ngiye kubikoresha, ngiye guhaguruka nkore ndebe ko nakwiteza imbere, ibyo byose nkeneye njye mbibona ntawe ngoye, kuko kwiga umwuga uratinyuka n’iyo utavuga uti ndajya gusaba akazi aha n’aha, wowe wakihangira ukagira icyo wigezaho utarindiriye ngo ndasaba uyu nguyu ubufasha, nkeneye iki, ahubwo ugakoresha umwuga wize ukabasha kugira icyo wigezaho.”

Ubuyobozi bwa BK Foundation buvuga ko 60% by’ingengo y’imari yabo, ikoreshwa mu bikorwa by’uburezi, ari naho bafasha abanyeshuri biga uburezi rusange n’abataragize amahirwe yo gukomeza, bafashwa kwiga imyuga mu gihe cy’amezi atandatu, aho nibura buri mwaka hishyurirwa abarenga 200.

Umuyobozi ushinzwe purogaramu (Program) muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza, avuga ko muri uyu mwaka bagennye arenga Miliyoni 42Frw yo kwishyurira abiga imyuga.

Ati “Kuri iki gikorwa cy’uyu munsi, BK Foundation yateye inkunga yishyurira abanyeshuri ku ngengo y’imari irenga Miliyoni 42Frw, muri uyu mwaka wonyine, ariko kikaba atari igikorwa cy’uyu mwaka gusa kuko gikomeza buri mwaka, kubera ko buri mwaka nibura tuba tugomba kwishyurira abana barenga 200 muri gahunda ya TVET.”

Pascal Nkurunziza ushinzwe porogaramu muri BK Foundation
Pascal Nkurunziza ushinzwe porogaramu muri BK Foundation

Uretse BK Foundation yishyuriye abize imyuga, yanafatanyije n’Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) Rwanda, binyuze mu mushinga ‘IGIRE- Ubaka Ejo Activity’, watanze ibikoresho bizafasha abize imyuga gushyira mu bikorwa imyuga bize.

Umuhuzabikorwa w’umushinga IGIRE- Ubaka Ejo Activity, Albert Mabasi, avuga ko ibikoresho abarangije imyuga bahawe bifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 20Frw, kubera ko buri wese bamubariye nibura ibihumbi 450 bitewe n’umwuga yiz

Ati “Turashimira BK Foundation cyane, uburyo badatekereza gusa ku bucuruzi, ubusanzwe murabizi iyo umuntu avuze BK, abantu bumva amafaranga kandi bakumva ko ari ugutwara amafaranga y’abantu bakayababikira, bakongera bakabaguriza, ariko noneho byarenze ibyo, BK Foundation yo iragenda ikareba no ku mibereho y’abantu. Icyo n’ikintu gikomeye cyane, no kumva ko bafatanya n’imiryango nyarwanda n’ikindi twabonye kidasanzwe kandi twifuza ko byakomeza.”

Uretse abana 40 bo mu Karere ka Kayonza, muri rusange muri uyu mwaka BK Foundation yafashije kwiga imyuga n’abandi bari mu Turere twa Rusizi na Gasabo, bose hamwe bakaba bagera kuri 200.

Abize imyuga bose uko ari 40 bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize
Abize imyuga bose uko ari 40 bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize
Ku bufatanye na AEE ibinyujije mu mushinga IGIRE-Ubaka Ejo Activity, hatanzwe ibikoresho ku barangije kwiga imyuga
Ku bufatanye na AEE ibinyujije mu mushinga IGIRE-Ubaka Ejo Activity, hatanzwe ibikoresho ku barangije kwiga imyuga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka