Kayonza: Umugabo arashakishwa akekwaho kwica umugore we n’abana batatu

Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza zirino gushakisha umugabo witwa Musonera Théogène uri mu kigero cy’imyaka 40, ukekwaho kwica umugore we n’abana batatu babyaranye, maze agahita atoroka.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, uvuga ko uyu muryango wabanaga utarasezeranye, wari utuye muri uyu murenge, akagari ka Gitara mu Mudugudu wa Mubuga.

Gatanazi ati “Musonera yishe abana be batatu, umukuru witwa Igiraneza Gentille w’imyaka 12, akurikirwa na Manzi Fabrice w’imyaka 10 n’umuherezi witwa Uwihirwe Kevin w’imyaka ibiri 2, ndetse n’umugore we witwa Mukawizeye Donatha w’imyaka 32. Kugeza ubu icyo yaba yarabahoye ntikiramenyekana, ariko amakuru duhabwa n’abahafi mu muryango nka Nyirabukwe wa Musonera bari begeranye, avuga ko nta makimbirane basanzwe bagirana”.

Akomeza avuga kandi ko uyu mugabo atari umusinzi, ahubwo yanywaga byoroheje nk’uko n’abandi basomaho.

Gitifu Gatanazi yaboneyeho gusaba abaturage ko uwabona Musonera yakwihutira kumenyesha inzego z’umutekano, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ndetse hamenyekane n’icyaba cyaratumye uyu mugabo yihekura.

Ati “Icya mbere ni ukwihanganisha imiryango yagize ibyago, gupfusha abantu bane umunsi umwe ntibyoroshye. Ubundi butumwa ni uko umuntu wese wabona Musonera yafasha ubuyobozi kumushyikiriza inzego z’ubutabera, naho ubutumwa bwa gatatu ni ugusaba abaturage kurebera ku byabaye bigacika, kuko ari ibintu bibi cyane maze bagasigasira ubusugire bw’umuryango”.

Imirambo ya ba nyakwigendera kuri ubu iri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu, mu gihe ubuyobozi n’imiryango bitegura gufatanya kubashyingura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko iyi si iararangiye koko

Kayitare yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka