Kayonza: Ubuyobozi buvuga ko bimwe mu bikorwa byemerewe gukomeza byatumye COVID-19 yiyongera

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko urujya n’uruza rw’abantu mu bikorwa byemerewe gukomeza mu gihe abantu bari muri Guma mu Rugo, biri ku isonga mu gutuma COVID-19 yiyongera cyane cyane mu mirenge irangwamo ubworozi bwinshi.

Imirenge ine mu Karere ka Kayonza ni imwe muri 10 yakomeje gahunda ya Guma mu Rugo mu minsi ishize ubwo indi mirenge 40 yakurwagamo, iyo 10 ikaba yaragumyemo kubera ubwiyongere bwa COVID-19.

By’umwihariko Umurenge wa Mwili n’uwa Murundi irangwamo ubworozi bwinshi kandi yororewemo n’abantu baturuka mu turere dutandukanye mu gihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko kuba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byarakomezaga mu gihe ibindi byose byahagaritswe biri mu byatumye COVID-19 itagabanuka muri utwo duce.

Ati “Urumva mu gihe abantu twari muri Guma mu Rugo, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byarakomezaga, muri iyi mirenge rero, hari urujya n’uruza rw’aborozi baturuka Gatsibo, Nyagatare, i Kigali n’ahandi bahafite inka, ni yo mpamvu indwara yahageze kubera ibikorwa bihakorerwa.”

Murenzi avuga ko bafashe ingamba zo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo cyane cyane abarwayi ntibasohoke mu ngo zabo.

Yagize ati “Ni ukubahiriza amabwiriza uko yakabaye cyane abarwariye mu ngo bakirinda kugendagenda ahubwo bagategereza iminsi 14 bagapimwa basanga barakize bakabona gukomeza imirimo yabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashishikarije abaturage bakora ibikorwa byemewe gukomeza kubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ndetse uwumva atameze neza akipimisha kugira ngo atazanduza abandi.

Mu Karere ka Kayonza imirenge ya Mwili, Murundi, Rukara na Nyamirama ni yo yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo kugera tariki ya 31 Kanama 2021 nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta yo ku itariki, icyo ihuriyeho ikaba ikorerwamo cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka