Kayonza: Mu minsi itatu 400 bahawe serivisi y’indangamuntu

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu minsi itatu gusa y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, urubyiruko 400 aribo bifotoje kugira ngo babone indangamuntu n’ubwo iyi serivisi ikomeza mu Mirenge yose.

Urubyiruko rugera kuri 400 nirwo rwahawe serivisi yo kwifotoza
Urubyiruko rugera kuri 400 nirwo rwahawe serivisi yo kwifotoza

Iri murikabikorwa ryatangiye kuwa 08 risozwa kuwa 10 Gicurasi 2024 ryitabirwa n’abamurika 63 mu bikorwa ahanini bijyanye no kongerera umusaruro ukomoka ku buhinzi no gukora ubuhinzi bw’umwuga kandi butangiza ibidukikije.

Nk’Akarere bahisemo kuzana serivisi y’irangamimerere mu imurikabikorwa hagamijwe gufasha urubyiruko rugeze igihe cyo gufata indangamuntu kwifotoza ndetse no gutanga izakozwe zitarabona ba nyirazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko imurikabikorwa ari umwanya wo kugaragariza abaturage serivisi babaha no kuzibegereza by’umwihariko iz’ubutaka n’izirangamimerere hagamijwe gufasha urubyiruko kubona indangamuntu bijyanye n’amatora yitegurwa.

Ati: “Serivisi z’irangamimerere dusanzwe tuzitanga ku Mirenge buri munsi ku baturage bose ariko nanone kuba hari urubyiruko rwinshi rugejeje igihe cyo gufata indangamuntu kandi tugana mu gihe cy’amatora, ntirukwiye kubura ayo mahirwe kubera kutagira ibyangombwa, mu imurikabikorwa 400 babashije kwifotoza kugira ngo babone indangamuntu.”

Kayonza yeramo ibitoki byinshi hakenewe ko byongererwa agaciro
Kayonza yeramo ibitoki byinshi hakenewe ko byongererwa agaciro

Nyemazi, asaba abaturage gushyira imbaraga mu buhinzi butangiza ibidukikije hagamijwe kuburinda kujyanwa n’isuri no kongera umusaruro ariko no gushyira inka mu kiraro hakaboneka umusaruro w’ubuhinzi n’umukamo w’amata.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kayonza, Pasitori Gahigana Sam, avuga ko kuritegura biba bigamije gufasha Akarere gutera imbere ariko bahereye ku muturage ari nayo mpamvu abamurika benshi ari abafite ikoranabuhanga mu buhinzi n’abongerera agaciro umusaruro ubukomokaho.

Yagize ati: “Ntacyashoboka hatari ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere. Ikindi ni ukugira ngo abaturage bacu bamenye ibibakorerwa kuko hari ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigamije kubateza imbere.”

Hamuritswe ikoranabuhanga mu kuhira imyaka mu buryo bwikora hifashishijwe imirasire y'izuba
Hamuritswe ikoranabuhanga mu kuhira imyaka mu buryo bwikora hifashishijwe imirasire y’izuba

Umwe mu bamuritse ibikorwa, Jean Marie Habimana, wo mu mushinga ufasha mu burezi bw’abana n’abakuru batazi gusoma no kwandika, Ready for Reading, avuga ko iri murikabikorwa yaryungukiyemo byinshi cyane ibijyanye no gukora imfashanyigisho mu burezi bw’abana bato.

Agira ati: “Nk’ubu twe twakoraga ibikinisho bikozwe mu mpapuro ku bana b’incuke (Pre-Primary) ariko hari umufatanyabikorwa twabonye ukora imfashanyigisho mu makarito aho bashobora gukora indebakure (Binocular) ku buryo umwana udafite ubushobozi buyigura akareba uko ikorwa, uko batondekanya indorerwamo akareba ikintu kiri kure cyane.”

Ikindi ni uko ngo bishoboka ko abantu bakwikorera ibitabo by’abana biga mu marerero (ECD’s) hifashishijwe amakarito akandikaho inyuguti nini kuko n’ubusanzwe ibitabo bisanzwe byabagenewe ari bicye cyane.

Mu bindi yungutse ngo hari abafatanyabikorwa yabonye bafite umushinga wo kwigisha ibijyanye na Robot mu buryo butandukanye ku buryo bakora porogaramu yo kuhira imyaka mu buryo bwikoresha, kumenya ubuhehere bw’ubutaka n’ibindi bishobora kuzaba igisubizo ku bahinzi guhinga badategereje imvura.

Ibitabo by'abana b'incuke biracyari bikeya hakenewe ko abantu biga ubundi buryo haboneka izindi mfashanyigisho bikoreye mu bikarito
Ibitabo by’abana b’incuke biracyari bikeya hakenewe ko abantu biga ubundi buryo haboneka izindi mfashanyigisho bikoreye mu bikarito
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka