Kayonza: Meya yasobanuye ikibazo cy’amakimbirane yabaye hagati ya Gitifu n’Umuturage

Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko koko ibyo byabaye ariko bitakwitwa ko umuturage yakubise Umunyamabanga Ushingwabikorwa w’akagari, ahubwo habayeho kutumvikana.

Ati "Gitifu yari yasabye umuturage kwishyura mituweri, uwo muturage rero bigaragara ko akoresha ibiyobyabwenge (urumogi), amusanga mu biro barashwana ni ko kumusagarira".

Gitifu Dukuzumuremyi yari yazindukiye kwa Ntirenganya Félicien amwibutsa kwishyura mituweri, bigeze mu ma saa saba n’igice amusanga mu biro ataje kwishyura ahubwo aje kurwana.

Muri uko gushwana, Ntirenganya yaciye ishati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ke, amumenera telefone ya Smart, yangiza ameza ndetse n’urugi by’ibiro by’akagari.

Dukuzumuremyi Félicien w’imyaka 37 y’amavuko, yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mukarange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka