Kayonza: Kwegerezwa amazi byahosheje amakimbirane mu miryango

Bamwe mu bagore bo mu Mudugudu wa Seka, Akagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, bavuga ko gutanguranwa amazi kubera ibura ryayo byari byarabateje amakimbirane mu miryango, kuko abagabo batabashiraga amakenga ku kubyuka ijoro bajya kuyashaka, ariko ubu kuva bayegerezwa kandi ahagije, icyo kibazo ngo ntikikiriho.

Bishimiye kwegerezwa amazikandi ahagije
Bishimiye kwegerezwa amazikandi ahagije

Umudugudu wa Seka ugizwe n’ingo 198 zirimo abaturage 872. Ubusanzwe abaturage b’uyu mudugudu bakoreshaga amazi ya ‘nayikondo’ aboneka bapitse (gupompa) icyuma kiyakura mu butaka.

Gumusenge Olive avuga ko kubona ayo mazi byari bigoranye cyane, kuko gupika icyuma byasabaga imbaraga z’umubiri ku buryo abasaza n’abakecukuru cyangwa abandi bafite intege nke bitaboroheraga.

Avuga ko hahoraga umurongo munini w’abantu bashaka amazi, ku buryo byageze igihe udashaka uwo murongo akabyuka saa munani z’ijoro akaba aribwo ajya kuvoma.

Kugenda iryo joro ngo byabateje amakimbirane n’abo bashakanye, kuko ngo batashiraga amakenga ayo masaha n’icyo bagiye gukora.

Ati “Saa munani ukumva umugore abyutse iruhande rw’umugabo akajya gutonda ku mugezi. Byageze aho abagabo biranga bakaza kutureba bati se aba bagore ni ukuvoma amazi byonyine? Urumva ko byari bikabije badukeka ibindi.”

Mu cyumweru cyo kwibohora, aba baturage bashyikirijwe ivomo ry’amazi aturuka mu butaka ariko yo azamurwa n’imirasire y’izuba.

Amazi azamurwa n'imirasire y'izuba
Amazi azamurwa n’imirasire y’izuba

Gumusenge avuga ko ari igisubizo kuko yo byoroshye kutavoma dore ko bidasaba imbaraga z’umubiri, kandi amazi akaba aza ku bwinshi ugereranyije n’aya nayikondo bavomagaho mbere, bityo bibarinda kongera kubyuka igicuku.

Agira ati “Aha nta kubyigana guhari, hari robine ebyiri kandi amazi aza ari menshi ku buryo nta murongo wahabona. Aya mazi aziye igihe kandi ni igisubizo tugiye gukaraba ducye, umusaza n’umukecuru baravoma neza nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, asaba abaturage gufata neza no kubungabunga ibikorwa baba begerejwe kuko aribo ba mbere bifitiye akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka