Kayonza: Inyubako nshya z’ubuyobozi zizafasha kunoza serivisi zihabwa abaturage

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashyikirije abatishoboye batanu inzu zo kubamo, Utugari twa Karambi na Mbarara ndetse n’Umurenge wa Nyamirama babona inyubako nshya, ngo bikazafasha guha abaturage serivisi inoze.

Biyujurije ibiro by'Umurenge bikazatuma bahabwa serivisi nziza
Biyujurije ibiro by’Umurenge bikazatuma bahabwa serivisi nziza

Umurenge wa Nyamirama wabonye inyubako nshya ubusanzwe wakoreraga mu yishaje kandi ntoya ku buryo ngo serivisi zitatangaga neza kubera kutisanzura.

Utugari twa Karambi, Umurenge wa Murundi na Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu, natwo twabonye inyubako nshya kubera ko izakorerwagamo zari zishaje.

Ni mu gihe kandi abaturage batanu batishoboye bashyikirijwe inzu zo kubamo, zubatswe ku bufatanye bw’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.

Umubyeyi witwa Kabanyana wo mu Murenge wa Rukara, umwe mu bashyikirijwe inzu, yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage bamufashije mu iyubakwa ry’iyi nzu.

Yavuze ko ubundi yari abayeho nabi kubera ko icumbi yari asanganywe ryari rishaje.

Ati “Ndashimira cyane abaturage bamfashije mu kubaka iyi nzu ndetse na Leta, Imana ibahe umugisha mwarakoze cyane mwese. Ubundi nari mbayeho nabi ariko ubu mbonye aho kuba heza, ibindi nzagerageza ubuzima bwatangiye koroha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ibi bikorwa byatashywe ari bimwe mu bikubiye mu mihigo y’Akarere umwaka wa 2021-2022, ibindi bikazatahwa mu minsi iri imbere.

Yavuze ko ibi bikorwa bizafasha mu kunoza serivisi kuko ubundi Ubuyobozi bwakoreraga ahantu hatoya, ahandi hashaje cyane ku buryo gutanga serivisi ku baturage bitagendaga neza.

Inzu yubakiwe utishoboye
Inzu yubakiwe utishoboye

Yagize ati “Abaturage batugana ubu bagiye guhabwa serivisi nziza kuko habonetse inyubako nshya kandi nini, ku buryo kubakira bigiye koroha ugereranyije na mbere. Intego ni ugushyira umuturage ku isonga, twumva kandi tukanakemura ibibazo bye kandi ku gihe.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Kalimba Doreen, yasabye abahawe inzu kuzifata neza kuko ari izabo.

Yashimiye abaturage ubufatanye bagaragaje muri ibi bikorwa byose ndetse anabasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Ati “Turi abanyambaraga nta gishobora kutunanira dushyize hamwe. Dukomeze uyu muco mwiza wo gufasha bagenzi bacu bafite ibibazo, niko kwiyubakira Igihugu byanyabyo.”

Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye
Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye
Umwe mu bashyikirijwe inzu yishimiye icyo gikorwa
Umwe mu bashyikirijwe inzu yishimiye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka