Kayonza: Inka (ikibumbano) yari yateje ikibazo yakuweho

Saa yine zirenga mu masaha y’ijoro, ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko ikibumbano cy’inka cyari cyateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyakuweho.

Iki kibumbano cyakuweho
Iki kibumbano cyakuweho

Icyo kibumbano cyari ku gicumbi cy’Umudugudu wa Karambi, Akagari ka Gikaya Umurenge wa Nyamirama.

Bitewe n’imiterere y’icyo kibumbano, benshi mu bantu ntibanyuzwe n’uburyo giteye, uretse kuba gifite amabara akigira inka abandi babonamo irindi tungo, ari nabyo abakoresha imbuga nkoranyambaga batebyaga bavuga ko ari ikimanyi cy’inka n’ingurube, bakibaza umusaruro iri tungo rizatanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, umunyamakuru wa Siporo mu Rwanda akaba n’umutoza w’umukino wa Volleyball, Jado Castar, yagaragaje ko atishimiye iki kibumbano we yise ‘Inkarube’, asaba abayobozi kureba ukundi babigenza, ariko abasura Akarere ka Kayonza dore ko ari benshi ntibabanyuzemo amaso.

Yagize ati “Iwacu i Kayonza turahakunda! Haduteye Ishema n’Isheja pe! Turahinga tukeza, turoroye turi abatunzi! Yewe iwacu ni Nyabagendwa, wabibaza ba Mukerarugendo, hababereye Urukererezabagenzi! None rero Bayobozi bacu dukunda, iyi NKARUBE rwose iratuma tunyuzwamo amaso pe!”

Iyi mpuruza ye, yasamiwe hejuru n’abakoresha uru rubuga rwa Twitter, benshi banenga uwakoze iki kibumbano abandi ariko banatebya nk’uwavuze ko niba ubwoko bw’iri tungo butanga umusaruro, bakwiye no kuryoroza abandi.

Ni mu gihe hari n’abavugaga ko iri tungo ryaba ari umwihariko w’Akarere ka Kayonza, ahubwo abantu bakwiye kugasura ku bwinshi.

Hari n’abatebyaga basabira uwabumbye iki kibumbano gushyikirizwa ubutabera kuko ngo amafaranga yahawe ngo akore icy’inka isanzwe, yayariye akabahangika niba atari ukutamenya uko inka iteye.

Bubinyujije nabwo ku rubuga rwa Twitter busubiza Jado Castar, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko bwashimye ibitekerezo byatanzwe kandi bwakurikiranye iby’iyi nka y’ikibumbano ndetse byanakosowe.

Buti “Ubuyobozi bw’akarere bwabimenye, burabikurikirana kandi byakosowe, tubashimiye ibitekerezo mwatanze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese kuki batareba wawundi wabumbye icyo mumugi wa Kayonza(Rompue) ninka nyanka bakareka kwiteza abantu

matsiko yanditse ku itariki ya: 19-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka