Kayonza: Imiryango 24 y’abari abasirikare yahawe amacumbi

Imiryango 24 y’abahoze ari abasirikare bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe ariko bigaragara ko batishoboye, bahawe inzu zo kubamo basabwa gufatanya n’abandi basanze mu bikorwa bibateza imbere.

Ni inzu zubatswe mu buryo bwa ebyeri muri imwe
Ni inzu zubatswe mu buryo bwa ebyeri muri imwe

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2022, kibera mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Kageyo Umurenge wa Mwiri.

Abatujwe bakuwe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza n’Umujyi wa Kigali, mu kubahitamo hagendewe ku kuba bose bari abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe, ariko nanone akaba afite ubumuga kandi atishoboye.

Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Elie Mutarambirwa, avuga ko hari n’abashobora kubakirwa inzu badafite ubumuga ariko batishoboye.

Ati “Hari uwo wabona adafite ubumuga ariko na we yarasezerewe mu ngabo atishoboye, cyane cyane nk’abafite imiryango migari (abana benshi), bimugora kubatunga atagira aho aba.”

Guhitamo abahabwa inzu harebwa imibereho umuntu arimo n'umuryango afite
Guhitamo abahabwa inzu harebwa imibereho umuntu arimo n’umuryango afite

Avuga ko kubatuza mu Mudugudu umwe n’abaturage basanzwe ari uburyo bwiza bwo gutuma bumva ko batakiri mu kazi ka gisirikare, ahubwo bakwiye gufatanya n’abo basanze kubana mu buzima bumwe ndetse bakanafatanya mu bikorwa bibateza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Komisiyo ngo iyo imaze kububakira amacumbi bahita bajya mu maboko y’Akarere, bakitabwaho nk’uko gasanzwe kita ku bandi baturage kari gafite.

Yongeraho ko abafite imbaraga bazahabwa imirimo muri VUP abandi bakigishwa imyuga mu kigo cya Mutobo, ndetse bakabumbirwa mu makoperative akora ibikorwa bitandukanye, bigamije kubateza imbere.

Agira ati “Iyo tumaze kububakira duhita tubaha Akarere, ubutaka iyo buhari karabubaha, Girinka bakabaha, VUP bakajyamo bagakora, mu dukiriro bagakora, mbese bajya mu buzima busanzwe bugenerwa umuturage wese.”

Mutarambirwa yabasabye kwibumbira mu makoperative ariko nanone ababishoboye abizeza kwigishwa imyuga
Mutarambirwa yabasabye kwibumbira mu makoperative ariko nanone ababishoboye abizeza kwigishwa imyuga

Uwavuze mu izina rya bagenzi be, Uwimana Ernestine, yavuze ko kubaho byari bimugoye kubera kutagira icumbi kandi afite abana agomba kurera no kubashakira ibyangombwa nkenerwa.

Kuba yabonye inzu ngo ni ishimwe kuko agiye gushaka ibindi bikorwa akora, bigamije iterambere kuko inzitizi ikomeye yari afite ivuyeho.

Yagize ati “Turashimira Perezida wa Repubulika waduhaye inzu nziza, tumufite ku mutima. Tugiye gukora twiteze imbere kuko icyari ikibazo kivuyeho.”

Uwimana Ernestine yashimye amacumbi bahawe kuko ariyo nzitizi bari bafite
Uwimana Ernestine yashimye amacumbi bahawe kuko ariyo nzitizi bari bafite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka