Kayonza: Imiryango 211 yasezeranye imbere y’amategeko

Mu cyumweru kimwe, mu kwezi k’ubukangurambaga bwahariwe isuku n’isukura, kurwanya igwingira mu bana no kugabanya amakimbirane mu miryango, kirangiye hasezeranye imbere y’amategeko, imiryango 211 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu basezeranye hari abari bamaze imyaka 10 babana
Mu basezeranye hari abari bamaze imyaka 10 babana

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Ubukungu, Munganyinka Hope, yavuze ko ubu bukangurambaga bwibanda cyane ku miryango hagamijwe kuyikangurira kugira isuku n’isukura, kubana mu buryo bwemewe n’amategeko hagamijwe kwirinda amakimbirane, ndetse no gutegurira abana indyo yuzuye hagamijwe kubarinda bwaki n’igwingira, nk’uko yabitangarije Muhaziyacu.

Yagize ati “Ubu ni ubukangurambaga bwibanda cyane ku muryango utekanye ufite isuku, umuryango ufite imibereho myiza kandi ubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Turasaba abaturage bacu kwitabira ibi bikorwa byo gusezerana imbere y’amategeko n’ibindi byateguwe muri ubu bukangurambaga.”

Avuga ko ikigamijwe ari ukubaka umuryango uzira amakimbirane kandi ushyize hamwe, bagakora bagamije iterambere.

Bamwe mu baturage basezeranye bemeza ko n’ubwo batari babanye mu makimbirane, ariko bibahaye icyizere cy’urukundo rwabo bagiranye mbere bakabana mu buryo butemewe n’amategeko.

Mujamariya Angelique wo mu Murenge wa Rukara, yari amaze imyaka 10 abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko.

Bakimara guhamya urukundo rwabo basezerana imbere y’amategeko ku wa 10 Gashyantare 2023, yavuze ko aribwo yiyumvise nk’umugore w’umugabo.

Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kujya gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo umuntu ajye agenda nta rwicyekwe, wumve ko wagize uburenganzira bwo kwitwa umugore undi akaba umugabo, n’abana bacu nabo bakagira uburenganzira ku babyeyi babo bombi kandi bungana.”

Yavuze ko n’ubwo bari babanye neza nta makimbirane, ariko yumvaga hari ibyo bataruzuza kuko kubana batarasezeranye yabifataga nk’icyasha kuri bo.

Benshi mu basezeranye imbere y’amategeko bavuga ko babitewe n’uko bashakaga gukuraho urwikekwe ku bo bashakanye, kuko buri wese yatekerezaga ko mugenzi ashobora kumucika akishakira undi.

Ikindi ariko ngo ni ukugira ngo buri wese agire uburenganzira ku mitungo bashakanye, ndetse n’abana bagire ubwo burenganzira.

Uretse gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, n’abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere barandikwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse! Tubanje kubashimirako amakuru muyatugezo kugihe.

Ikindi dushimiye leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yatekereje gufasha abaturage bayo muriyi gahunda yokubafasha kubakira hari benshi bari barabuze amikoro bagahitamo kubireka
Mwarebyekure.

Bunane Martin yanditse ku itariki ya: 12-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka