Kayonza: Hari abumva mu makuru ibya Gaz yo gutekesha

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gutekesha gaz, kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose icyarimwe, kuko bo ngo bumva gaz mu makuru.

Bifuza kwegerezwa gaz bakanasobanurirwa imikoreshereze yayo
Bifuza kwegerezwa gaz bakanasobanurirwa imikoreshereze yayo

Umusore w’imyaka 29 witwa Niyomugabo Paul wo mu mudugudu wa Gakoma aho muri Murundi, yavuze ko kuba ku myaka ye atarabona gaz bimubangamiye cyane.

Ati "Usibye kumva babivuga sindabona gaz yewe sinzi n’uko ikora, hano ducana inkwi kandi ibi bintu ni ukwangiza amashyamba n’ikirere ndetse byica n’amaso yacu iyo ducanye".

Asaba ko na bo bakwegerezwa iryo terambere kuko yumva ku maradiyo bavuga ko uyikoresha yihutisha imirimo yo guteka, bityo na bo bakabasha kugera aho abandi bageze.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 wo mu Kagari ka Buhabwa, yatangarije KT Radio ko kuba bacanisha inkwi ari uko zikiboneka ariko nanone akavuga ko amashyamba agenda acika, ku buryo mu minsi iri mbere n’izo nkwi zishobora kuzajya zibagora kuzibona.

Asaba ababifite mu nshingano kugira icyo babikoraho, kuko babangamiwe no gusigara inyuma mu iterambera.

Ati "Biratubangamiye kuko iterambere risaba ko twese turyinjiramo ntawe usigaye, ubu bidutera ipfunwe kuba tudafite gaz, kandi twizera ko niza izadufasha kuko n’izo nkwi twihutira gukoresha twumva ko zitera ibibazo mu buhumekero. Urumva rero ko mu gihe gaz yaba ije byatumara impungenge ndetse tukagendana n’abandi mu iterambere rigezweho".

Umubyeyi waje gucumbika muri uyu Murenge wa Murundi, yavuze ko yabonye gaz aho yabaga mbere, ariko kuva yagera muri aka gace nta hantu na hamwe arayibona.

Ati "Yewe ahandi narayibonaga ariko ahangaha shwi! Kandi numvise ko uhisha ibyo kurya vuba, nakifuje kuyibona nanjye sinkererezwe no gucana inkwi mu gikoni. Icyo nasaba ni uko natwe hano bazadutekerezaho kugira ngo tujyane n’abandi mu iterambere".

Umukozi ushinzwe urwego rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Mparirwa Didace, avuga ko kuba hari abaturage batagerwaho n’iterambere mu buryo rusange, bagiye kuganira n’izindi nzego kugura ngo icyo kibazo bakivugutire umuti.

Ati "Icyo kibazo ntacyo twari tuzi ariko tugiye kuganira n’Umuyobozi w’Akarere n’abacuruzi, tubashishikarize ubwo bucuruzi ubundi hashakwe aho bazikura, ku buryo abaturage bagendana n’iterambere rigezweho, nta mpamvu yo gucana inkwi".

Zimwe mu ngamba zo kurengera ibidukikije birimo urusobe rw’ibinyabuzima, harimo no guca ibicanwa birimo amakara n’inkwi, ahubwo hagakoresha uburyo bugezweho burimo na gaz.

Mu 2016 abantu bakoreshaga gaz mu guteka bari 2.4%, mu mpera z’umwaka ushize bari bageze kuri 5.6%, intego ya Leta ikaba ari uko abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti, muri 2024 bazaba bageze ku kigero cya 42%, bavuye kuri 79%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka