Kayonza: Bihaye intego yo kuzaba aba mbere mu mihigo y’uyu mwaka

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko bihaye umuhigo wo kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023.
Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu nama mpuzabikorwa y’Aka Karere yigiraga hamwe uko barushaho kwesa imihigo, umutekano n’izindi gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Emmanujel K. Gasana , guverineri w'in taray'uburasirazuba
Emmanujel K. Gasana , guverineri w’in taray’uburasirazuba

Ni inama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, wasabye aba bayobozi mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Kayonza, gushyashyanira umuturage, abibutsa ko umuyobozi adakwiye kuryama ngo asinzire, umuturage atameze neza.

Yabasabye kandi kurusaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza.
Yagize ati “Nk’abayobozi uyu ni umwanya wo kwisuzuma no kungurana ibitekerezo hagamijwe gufata ingamba zo kwihutisha Imihigo, kubungabunga Umutekano, iterambere rya Kayonza n’imibereho y’abaturage kugira ngo umuturage abeho atekanye, ateye imbere kandi afite imibereho myiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko kugira ngo imihigo y’Akarere ibashe kugerwaho bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo abakozi, abafatanyabikorwa n’abaturage kuko iyo bayigizemo uruhare runini banafasha mu kubungabunga ibikorwa baba bakorewe.

Avuga ko ngo bihaye intego yo kureba uburyo hakongerwamo imbaraga n’ingamba zidasanzwe kugira ngo imihigo ikorwa ibungabungwe.

Abashinzwe umutekano na bo bari mu bitabiriye iyo nama
Abashinzwe umutekano na bo bari mu bitabiriye iyo nama

Ati "Uburyo twagiye twemeranyaho, uruhare rw’abafatanyabikorwa, urw’ubuyobozi abo dukorana umunsi ku wundi cyane cyane kureba ko ya mihigo ari izana impinduka mu baturage."

Ahari intege nke ngo ni aho hari abataruzuzaga neza inshingano zabo bigakoma mu nkokora imihiho migari y’Akarere, kuba abaturage ibikorwa bakorerwa batabigira ibyabo.

Ikindi biyemeje ni uko umuyobozi utatanze serivisi neza kandi ku gihe azajya abibazwa.

Yavuze ko ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage nibubaho nk’uko babyiyemeje nta gisibya Akarere ka Kayonza kagomba kuba aka mbere mu kwesa imihigo y’uyu mwaka 2022-2023.

Abari mu nama kandi biyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2023 nkuko bayigejejweho muri iyi nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka