Kayonza: Batangiye kurwanya ibiyobyabwenge bifashishije ibiterane by’amasengesho
Abahagarariye amadini akorera mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, kuri uyu wagatatu tariki 22/08/2012 bakoze igiterane cy’ivugabutumwa kigamije gushishikariza abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kubireka burundu.
Icyo giterane cyitabiriwe n’abaturage bakabakaba 300 basengera mu madini anyuranye. Abaturage basobanuriwe ko ubuyobozi bwose buturuka ku Mana, basabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi ba bo kuko batumwe n’Imana guhana inkozi z’ibibi; nk’uko babisomye mu ijambo ry’Imana.
Iryo jambo ryagiraga riti “Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’umwami wacu n’aho yaba umwami kuko ari we usumba bose cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi”.
Kwifashisha ibiterane by’ivugabutumwa ni bumwe mu buryo abanyamadini bemeranyijweho gukoresha kugira ngo bakangurire abakoresha ibiyobyabwenge kubireka.
Muri ibyo biterane basaba umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge kwatura bakamusengera kugira ngo abireke. Cyakora ku ikubitiro nta muntu wabashije kwatura ngo agaragaze ko hari aho yaba ahurira n’ibiyobyabwenge.

Bamwe mu baturage bitabiriye icyo giterane badutangarije ko batangiye kubona ko ibiyobyabwenge bizaranduka burundu bitewe n’uko abakozi b’Imana ari bo bashyizemo imbaraga nyinshi mu kubyamagana.
Umushumba wa diyoseze ya EAR Gahini, Mgr Alexis Birindabagabo, yasabye abaturage kugira inama bagenzi ba bo bagikoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza kugira ngo babivemo kuko uzabifatanwa nyuma y’ubwo bukangurambaga azahanishwa igihano gikomeye gishobora kugera no ku gifungo cy’imyaka 30.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Buriya se kiriya giterane kitabiriwe nabantu bangahe utabariyemo abagore nabana? buriya barenga 10???
imana iri mukazi abana, abakuze. bose bamenye imana.