Kayonza: Barifuza ko umwiherero wiga ku biciro by’ubukode bw’ubutaka n’itangwa rya serivisi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza barasaba ko abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro mu karere ka Gatsibo bazaganira ku biciro by’ubukode bw’ubutaka n’itangwa rya serivi inoze.

By’umwihariko abatuye mu mirenge ya Mukarange na Kabarondo ifatwa nk’imijyi mu karere ka Kayonza, ni bo bafite ikibazo cy’ibiciro by’ubukode bw’ubutaka bavuga ko bihanitse. Ikibazo cy’itangwa rya serivisi inoze cyo gisa n’aho ari umwihariko w’abatuye mu bice byitaruye imijyi.

Mu bice by’umujyi igiciro cy’ubukode bw’ubutaka kingana n’amafaranga 30 kuri metero kare (m2) nk’uko bivugwa n’umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe ubutaka, Rodrigue Nzayizera.

Abaturage bo mu mirenge ya Mukarange na Kabarondo bavuga ko icyo giciro kiri hejuru ku buryo bizajya bigora benshi mu batuye muri iyo mirenge kwishyura ubukode bw’ubutaka, nk’uko bivugwa na Ndikumana Victor utuye mu murenge wa Mukarange.

Abayobozi basize amamodoka yabo i Kigali bagendera hamwe mu mabisi. (Photo: The New Times)
Abayobozi basize amamodoka yabo i Kigali bagendera hamwe mu mabisi. (Photo: The New Times)

Iyi ni yo mpamvu benshi mu baturage twaganiriye bavuga ko abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro mu karere ka Gatsibo bakwiye kwigana ubushishozi ikibazo cy’ibiciro by’ubukode bw’ubutaka.

Mu bice by’icyaro nta baturage benshi bafite ibibazo by’ibiciro by’ubukode bw’ubutaka kuko ubutaka buri munsi ya hegitari ebyiri budasorerwa. Ubutaka buri hejuru ya hegitari ebyiri busorerwa amafaranga 4000 kuri hegitari.

Umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Kayonza avuga ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye ko ibyo biciro byavugururwa, ubu hakaba hategerejwe ko inama njyanama y’akarere ka Kayonza izavugurura ibyo biciro.

Ku kibazo cy’itangwa rya serivisi, hari abaturage bavuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze badatanga serivisi uko bikwiye.

By’umwihariko mu bice byitaruye imijyi ngo hari aho usanga hari abayobozi barya ruswa bigatuma badafatira abaturage ibyemezo ku buryo bumwe nk’uko umuturage wo mu kagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo utashatse ko amazina ye atangazwa yabidutangarije.

Binjira mu kigo aho umwiherero ubera. (Photo: The New Times)
Binjira mu kigo aho umwiherero ubera. (Photo: The New Times)

Uwo muturage avuga ko icyo kibazo kigaragara cyane igihe habayeho umukwabu wo gufata abateka inzoga ya Kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Ati “Hari igihe banyura ku rugo rw’umuntu bazi neza ko ateka Kanyanga ntibamukoreho kubera ko yatanze ruswa, bakajya gushaka umuturage utanabona iyo ruswa akaba ari we bahana”.

Nubwo inzego z’ubuyobozi mu kagari ka Kabura zihakana ko nta ruswa itangwa muri ako kagari, abaturage bavuga ko itangwa bagasaba ko ikibazo cy’itangwa rya serivisi inoze cyazaganirwaho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ubera i Gabiro.

Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu urimo kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo kuva tariki 28-30/03/2013.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwiherero uragaragaza gukoresha imari ya leta neza rwose,aho bayikoreye n’uko bagiyeyo birimu gucunga neza imari ya leta. ubundi bazunvishe president kagame ko abanyarwanda tukimukeneye nk’umutoza wa tugejeje ku nsinzi nyinshi.

yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka