Kayonza: Bakomeje gushakisha abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe

Imirimo yo gushakisha abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe irakomeje nubwo nta kizere cyo kubasanga ari bazima, cyangwa kubona imibiri yabo gihari.

Bakomeje gushakisha abagwiriwe n'ikirombe
Bakomeje gushakisha abagwiriwe n’ikirombe

Iki kirombe cyabagwiriye mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, bibaka byarabereye mu Mudugudu wa Karagari ya mbere, Akagari ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko umwaka ushize wa 2022, aribwo habonetse amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu rutoki rwa Habuhazi Innocent w’imyaka 47 y’amavuko.

Guhera ubwo ngo abaturage batangiye kujya bayacukura rwihishwa, ubuyobozi bujyayo bubasaba gushaka ibyangombwa bibemera gucukura amabuye y’agaciro, ndetse bubasaba guhita bahagarika gucukura binyuranyije n’amategeko.

Ati “Abaturage batangiye kujya bayacukura bayiba, REMA n’inzego z’umutekano bajyayo barabihagarika, babasaba kureka gucukura binyuranyije n’amategeko, ko ahubwo igihe bazuzuriza ibyangombwa bagatanga uburenganzira, bazahacukura binyuze mu mategeko.”

Icyo gihe ngo banasabye nyiri umurima gusubiranya ibyobo byari byaracukuwe aranabyemera.

Gusa ngo gucukura ntibyigeze bihagarara nubwo nta makuru yongeye kumenyekana, bikorwa kugeza ubwo mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, ikirombe kiridutse kikagwira abari bakirimo, ahanini ngo bitewe n’uko imvura yari yaguye ubutaka bworoshye.

Iki kirombe ngo cyabagwiriye saa saba z’urukerera, amakuru atangwa saa kumi n’imwe z’igitondo ari nabwo inzego z’umutekano zirimo Polisi n’abaturage batangiye ubutabazi bakoresheje ibikoresho gakondo.

Ibi ngo byaje kunanirana hitabazwa imashini zikora imihanda, ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bari batarabageraho kubera ko ngo bashobora kuba abashakaga amabuye y’agaciro baracukuye bakagera ku mazi.

Yagize ati “Imbogamizi ihari bavuga ko abacukuraga amabuye bashobora kuba barageze hasi ku mazi ku buryo bishoboka ko ibitaka byaba byarabamanuye bikabageze mu mazi, kuko ava hasi mu butaka.”

Avuga ko amakuru bamaze kumenya ari uko aba bacukuraga rwihishwa, bagurirwaga na nyiri umurima Habuhazi, mu buryo bwa magendu na we akajyana ku isoko.

Habuhazi ubu yamaze kuburirwa irengero akimenya ko ikirombe cyagwiriye abari mu bucukuzi.

Polisi igira inama abaturage yo gutanga amakuru kandi ku gihe, ikindi ariko igasaba abaturage kwirinda kujya mu birombe muri iki gihe cy’imvura, hirindwa impanuka ariko by’umwihariko bakirinda gukora ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Uwiragiye Max Elias (Mahungu) w’imyaka 24, ukomoka mu Karere ka Gatsibo na Habumuremyi Shaban (Gasake) w’imyaka 52, akaba akomoka mu Karere ka Rwamagana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka