Kayonza: Bahamya ko nta wundi wabayobora akabageza ku iterambere nka Kagame (Amafoto + Video)
Abaturage batuye Akarere ka Kayonza baravuga imyato Umuryango FPR-Inkotanyi na Chairman wawo, Paul Kagame bagahamya ko bamwizeye ndetse nta wundi wabayobora akabageza ku iterambere uyu munsi bafite kandi ko biteguye kumutora 100% akazayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Uwitwa Alexis wari wakenye yabukereye, atuye mu Murenge wa Mukarange, avuga ko abaturage baho bishimira iterambere ry’Umujyi wa Kayonza kuko mbere y’i 1994 nta wahabaga ahubwo wahaje nyuma yaho, ukaba urimo imihanda itandukanye igenda ihuza imirenge n’uturere duhana imbiri n’aka Karere.
Akomeza avuga ko Kayonza irimo ama Hoteli, ubucuruzi ndetse hubatse amashuri abanza, ay’isumbuye ndetse na Kaminuza yigisha ibijyanye n’uburezi ibituma imigenderanire n’Abanyarwanda muri rusange irushaho kwiyongera.
Alexis asobanura ko yaje gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi cyane cyane agendeye kubyo yamugejejeho ku giti cye. Ati: "Ibyanjye mbivuze byafata igihe kirekire. Navukiye i Mahanga, mbaye umusore Igihugu twarimo kiratwirukana ngo turi Abanyarwanda, nyuma yaho twaje mu Rwanda ariko Leta yariho mbere ya FPR idupakira bisi idusubizayo. Nagarutse mu gihugu cyambyaye, FPR imaze gufata ubuyobozi mu 1994".
Akomeza agira ati: "Icya mbere nishimira nuko nabonye uburenganzira, ndabyishimira kandi ni iby’agaciro, narabyaye abana banjye bakura neza, bafite uburenganzira bwo kuvuga Ikinyarwanda kandi njye ndi mu Mahanga ntabwo nari mfite, uyu munsi turi amahoro, ndi umudozi kandi nkagira abakozi nkoresha, inzu ntuyemo narayubatse ndetse niyo nkoreramo. Ibyo byose mbikesha imiyoborere myiza ya Kagame wampaye ubwisanzure, nta kuntu ntashimira FPR".
Alexis avuga ko Paul Kagame natorwa nk’uko yabibagarije kuri ubu nabwo bizeye iterambere riruta iryo babonye mbere. Ati: "Tuziko afite ubushobozi, nta wundi watuyobora nkawe, tumwitezeho ko atuyobora akatugeza ku rindi terambere ryisumbuyeho".
Abandi baturage baganiriye na Kigali Today bagaragaje ko bashimira FPR-Inkotanyi ibyo yabagejejeho.
Mukawiringiye Jyemima wo mu Murenge wa Rukara yavuze ko yakoze mucaka aza gushyigikira Umukandida wa FPR, ati: "Twakoze mucaka tuza kuri iyi site kandi twabikoreshejwe n’ibyishimo Papa wacu, Paul Kagame yaduhaye cyane cyane twe abagore yaduhaye ijambo. Turashimira ubuyobozi bwategerejwe, kera nta muyobozi wabonaga, ubu ibibazo byacu bikemurirwa mu buyobozi bukwegereye burimo ba Mutwarasibo".
Akomeza avuga ko umuturage yahawe ijambo, hari iterambere ryagejejwe muri Kayonza ariko agasaba ko ahataragera imihanda, amashanyarazi n’amazi nabyo byazakorwa vuba.
Manishimwe Jean Damascè, ufite ubumuga bw’ingingo, waje aturuka mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, avuga ko yaje muri Kayonza bimugoye ariko yabikoreye Kagame.
Ati: "Byangoye kugera mu kandi Karere ariko bitewe nibyo Kagame yangejejeho kuhagera ntacyo byantwaye. Yampaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ya VUP mbasha kwiteza imbere, aho naguzemo amatungo magufi, ndarya kumanywa na nijoro kandi hari igihe naryaga nijoro gusa".
Uwitwa Niyonagira Jeannette, we avuga ko yaje kureba Muzehe we. Ati: "Nishimiye kuza kureba Muzehe wanjye, Paul Kagame yangejeje kuri byinshi, muri rusange abana bahawe ifu ya shisha kibondo, dufite imihanda, amashanyarazi n’ibindi".
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|