Kayonza: Bahagurukiye gukemura ibibazo byerekeranye n’ubutaka

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko icyumweru cyo gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka kigamije kugabanya ibibazo bigaragaramo cyane cyane mu Mirenge irimo inzuri.

Imirenge ikorerwamo iki cyumweru ni uwa Murundi, Mwili na Gahini isanzwe igaragaramo ibibazo bishingiye ku butaka.

Bimwe muri ibyo bibazo ni ibijyanye n’imbago, kwandikisha nabi ubutaka aho usanga umuntu ufite hegitari 10 ariko ku cyangombwa cy’ubutaka hariho imwe ndetse n’abagiye bimurwa na Pariki y’Akagera.

Nyemazi avuga ko ari yo mpamvu abakozi bo muri serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Akarere bagiye kunganira abo mu Mirenge kugira ngo ibibazo by’ubutaka bihari bikemurwe mu buryo bwihuse.

Cyakora ngo n’ubwo ibi bibazo byose bitakemuka mu cyumweru kimwe ngo izi ni zimwe mu ngamba zifashishwa zigamije kwihutisha kurangiza ibibazo by’ubutaka bikunze kugaragara mu Karere.

Nyemazi avuga ko umusaruro witezwe ari uko ibyo bibazo bishingiye ku butaka bizagabanuka.

Ati “Hari ibyo tumaze iminsi twakira bigakosoka ariko twizeye ko ibibazo bizagabanuka kuko n’ubundi ni serivisi dusanzwe dutanga.”

Yibutsa abaturage ko abazasigara ibibazo byabo bidakemuwe bazakomeza kugana urwego rw’Umurenge ahatangirwa izi serivisi ariko byakwanga bakagana Akarere kuko buri wa Gatatu w’icyumweru bakira ibibazo by’abaturage.

Mu gukemura ibi bibazo ngo hari aho bizajya biba ngombwa bakajya mu nzuri bagapima mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye n’imbago.

Icyumweru cyo gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Murundi gisozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Gahini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka