Kayonza: Amasoko y’amazi yatumye gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira bihagarara

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko amasoko y’amazi ari mu cyuzi cya Ruramira yakomye mu nkokora gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amasoko y
Amasoko y’amazi yahagaritse igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira

Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira byatangiye muri Kanama umwaka wa 2019.

Kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020 iki gikorwa gihagarikwa hari hamaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 225 bajugunywemo mu gihe cya Jenoside.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko igikorwa kigitangira bahuye n’imbogamizi y’imvura nyinshi ku buryo gushakisha imibiri bitari byoroshye.

Igikorwa ngo cyatangiye kugenda neza mu gihe cy’impeshyi ariko nanone bagorwa cyane n’amasoko yabonetse mu cyuzi.

Agira ati “Icya mbere icyuzi ni kinini cyane gishobora kuba kingana na kilometero kare, gushakishamo imibiri byaragoranye. Ikindi gikomeye cyane ni amasoko y’amazi kuko hari aho twageze amazi yanga kuvamo burundu. Hari n’isayo ku buryo imashini yari yabanje kunanirwa kuvamo.”

Ndindabahizi Didace avuga ko hari n’ibyobo byacukuwe hafi n’icyuzi ariko mu gihe cya Gacaca bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside barayimura bajya kuyishyingura ahandi ku buryo bagera mu cyobo bagasangamo ibimenyetso ko harimo imibiri y’abantu ariko ntiboneke.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu gihe batari babasha gushakira hose mu cyuzi ngo bamenye ko nta mibiri isigayemo bifuza ko hashyirwa ikimemenyetso bakajya bahibukira.

Ati “Twifuzaga ko hashyirwa ikimenyemetso tukajya tuza kuhibukira abacu bajugunywemo, twizera ko byasubiza agaciro abacu bajugunywemo imibiri yabo ikaboneka n’abo itaraboneka.”

Ubundi bikekwa ko Abatutsi bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ari bo bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uretse imibiri yakuwemo guhera mu 1996 igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange no mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruramira, kuva iki cyuzi cyagomororwa muri Kanama 2019 hamaze kubonekamo imibiri 225.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka