Kayonza: Abayobozi babuzaga abagabo kuvuga ihohoterwa bakorerwa biyemeje kwisubiraho

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza iyo umugabo yabagezagaho ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe, ngo bamusabaga kuriceceke kuko kurivuga byaba ari ukwisebya mu bandi bagabo, ariko nyuma yo guhugurwa biyemeje guhindura imyumvire.

Bamwe mu bayobozi ntibumvaga ko abagabo bashobora guhohoterwa
Bamwe mu bayobozi ntibumvaga ko abagabo bashobora guhohoterwa

Babitangaje ku wa Gatanu tariki ya 09 Nzeli 2022, ubwo hasozwaga ibiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwagiranaga n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango ndetse n’isambanywa ry’abana.

Umukuru w’Umudugudu wa Bisonganyi, Akari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange, Angelique Nyirabizimana, avuga ko ubusanzwe umugabo bamufata nk’umuntu ukomeye mu rugo ku buryo nta wabasha kumuhohotera ahubwo ariwe wahohotera abandi.

Avuga ko iyo yahuraga n’iki kibazo umugabo wamugannye yamusabaga kuba ahubwo ariwe utanga amahoro mu rugo aho kwisebya mu bandi bagabo.

Ati “Twamubwiraga ko agomba kugenda akicara agatuza nyine, ahubwo akaba ariwe utanga amahoro yanahohoterwa agaceceka, kuko ari ikimwaro kujya kugaragaza ko umugabo yahohotewe.”

Ku rundi ruhande ariko ngo iyo umugore yazaga yakiranwaga yombi n’iyo yaba ari mu makosa bakavuga ko iteka ryose umugore ahora ahohoterwa, ngo bakakira ibibazo bye bakanamufasha kubona inzego zose zamurenganura.

Ibi ariko ngo babishingiraga ko buri gihe umugore ahora arengana, kandi bitashoboka ko arenganya umugabo.

Nyuma y’amahugurwa, Nyirabizimana avuga ko yamenye ko n’abagabo bahohoterwa bityo atazongera kubasubiza inyuma, kimwe n’uko yamenye ko agomba kubungabunga ibimenyetso by’umwana wahohotewe kuko ngo hari igihe yashoboraga kumugeraho akamusaba kuzagaruka bukeye atazi ko ibimenyetso biribube byasibanganye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari, Umurenge wa Mukarange, Martin Dukuzumuremyi, avuga ko icyo yungukiye muri aya mahugurwa yamusigiye ubumenyi bwo gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa, ryaba irishingiye ku gitsina n’iry’abana.

Meya Harelimana avuga ko abagabo bakwiye gutinyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa
Meya Harelimana avuga ko abagabo bakwiye gutinyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa

Ikindi ariko ngo ni uko yamenye ibibazo by’amakimbirane mu miryango bajyaga bakemura ntibimenyeshwe inzego zose bakorana, ari ikosa ku buryo bagiye kubihindura.

Agira ati “Tugiye kwigisha abaturage ibyiciro by’ihohoterwa n’ibihano ariko by’umwihariko ingo ziri mu makimbirane, dukomeze kuzigisha ariko n’aho biri ngombwa dufate icyemezo nk’ubuyobozi dukumire ibyaha bitaraba.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko bateguye aya mahugurwa hagamijwe kurandura amakimbirane mu miryango, ndetse n’ihohoterwa haba ku bakuru n’abana.

Avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gufasha imiryango gukemura ibibazo by’ihohoterwa, ndetse ibinaniranye bakabohereza kuri Isange One Stop Center bagafashwa.

Avuga ko umugore atari we uhohoterwa wenyine, ahubwo n’umugabo ari uko kandi kuvuga ihohoterwa akorerwa bitavuze intege nke afite, ahubwo kubivuga ari ubutwari.

Ati "Ihohoterwa iryo ari ryo ryose umugore akorerwa n’umugabo ararikorerwa, kandi umugabo kurivuga si intege nke ahubwo ni ubutwari kandi ntakwiye guhabwa inkwenene. Abayobozi bakwiye kubafasha kurivuga kuko iyo batabikoze hari abashaka uko bikemurira ibibazo, hakavukamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa cyangwa ubwicanyi."

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damscène, avuga ko aya mahugurwa bayategerejemo umusaruro kuko hari ihohoterwa ryakorwaga ariko ugasanga rishingiye ku bumenyi bucye bw’abaturage.

Biyemeje kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose
Biyemeje kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose

Avuga ko kuba abayobozi mu nzego z’ibanze bahuguwe bazarushaho gutanga raporo zifite amakuru afatika, ku buryo bizorohereza ubuyobozi gukemura ibibazo hakiri kare.

Ati “Hari aho wageraga ugasanga hari icyo abantu batita icyaha cyangwa ya makuru yatangwaga abantu batashyizemo ibifatika, bishobora gushingirwaho hakorwa dosiye ariko aba bahuguwe bazafasha RIB n’ubuyobozi kugira ngo ya makuru azamuke afite ireme.”

Avuga ko no guhishira ihohoterwa bigiye gucika, kuko abayobozi bahuguwe bamenye ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka