Karongi: Urubyiruko rwatangiye kwigishwa kwirinda amakimbirane mu miryango

Urubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, rwatangiye guhabwa amahugurwa ku kurwanya amakimbirane mu miryango, mu rwego rwo kurufasha kuzavamo imiryango y’icyitegererezo.

Barigishwa kwirinda amakimbirane mu miryango
Barigishwa kwirinda amakimbirane mu miryango

Bibaye nyuma y’uko abayobozi b’inzego z’ibanze bicaranye n’abafatanyabikorwa mu mibereho myiza n’isanamitima, bagasanga bakwiye gushakishiriza hamwe umuti wakemura ikibazo cy’amakimbirane mu miryango gikomeje gufata indi ntera.

Bimwe mu bibazo bikunze gusenya imiryango bigateza amakimbirane mu ngo birimo, ubusambanyi no gucana inyuma kw’abashakanye, kubeshyanya hagati y’umugore n’umugabo ibi bikabyara ikibazo gikomeye cyo gutakaza icyizere cy’abashakanye, ari naho batangira bakimbirana.

Ibitekerezo byahujwe n’imibereho y’imiryango bigaragaza ko inzego zose baba abakire n’abakene, abize n’abatarize, bahura n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango ashingiye ku kurambagiza uwo bazabana kuko hari igihe uhitamo umuntu we afite ikindi yakwemereye kubana na we.

Ibyo ngo bituma urukundo rw’abashakanye ruba ruke kuko buri umwe aba afite impamvu yamuteye kwemera kubana na mugeinzi we (Division), aho gushaka wiyemeje kuba umwe na we (Vision).

Izabayo Osar wo mu iterorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Karongi, avuga ko nk’urubyiruko ruteganya gushinga urugo, hari ibyo atajyaga yitaho kuko yumvaga ko akiri umusore, nyamara ngo bisaba ko urubyiruko rutegurwa hakiri kare uko ruzabana n’abo ruzashakana.

Agira ati “Nk’ubu natangiye kwiga ko hari ibyo nkwiye kuzihanganira igihe nzaba nashatse umugore, kuko uwo ukunda wihanganira ingeso ze mbi kugira ngo murwubake. Namenye kandi ko ngomba kugira intego nzagenderaho nshinga urugo kuko iyo urushinze ugendeye ku marangamutima rurasenyuka”.

Umuyobozi wa RFVO i (bumoso) na mugenzi we bashyikiriza urubiruko igitabo cy'urugo
Umuyobozi wa RFVO i (bumoso) na mugenzi we bashyikiriza urubiruko igitabo cy’urugo

Munezero Solange wo mu itorero Zion Temple, avuga ko hari abo azi baturanye babanye nabi, aho umugabo afite imico mibi yo kurwana mu rugo, akaba yumva agiye gutanga umusanzu we akabasura akabaganiriza ku kugendera ku ndangagaciro z’urugo.

Agira ati “Njyewe nzabashyiramo ihame ryo kwihanagana kuko niryo rituma, abashakanye umwe yumva intege nke za mugenzi we, akumva ko nawe ashobora kurakara cyangwa agakora amakosa kandi ntawe ukwiye kuziza undi ikosa rye”.

Iriza Peace ati “Tuzashaka tube abagore bazima, turitegura kuko hari abashinga ingo bitewe no kubihatirwa, cyangwa bakurikiye ibintu. Twe rero ibi biganiro biraduha uburyo bwo gutegura uko tuzabaho mu myaka iri imbere”.

Israel Mugisha avuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero bafite uruhare runini rwo kwigisha mbere, uko urubyiruko rwazashinga ingo aho kuzigisha amazi yararenze inkombe.

Agira ati “Twasanze ingo zirimo gutana kubera ko hari n’izihura n’ikibazo cyo gutandukana kubera kutabasha kumenya uko zibana neza mu mitungo yazo, ejo rero urubyiruko nirwo ruzashaka, ni ngombwa kugira ubumenyi kuko ni nabwo wabasha no gufasha abamaze guhura n’ibibazo”.

Umuyobozi w’umuryango (RFVO) ugamije kugarura indangagaciuro mu mibanire y’umuryango Nyarwanda, Rutanga David, avuga ko guhugura abasore n’inkumi ku mibanire y’ejo hazaza ari ugutegura icyitegererezo cy’ingo z’ejo hazaza.

Agira ati “Akenshi tujya gukemura amakimbirane yamaze kuba mu miryango, aho gutangira kare dutegura urubyiruko, mu kugira amahame meza abemerera kuba abagabo n’abagore beza ejo hazaza”.

Avuga ko ari muri urwo rwego bazajya bahugura abantu 12 muri buri murenge kugira ngo babe icyitegererzo, bahinduke kandi bagire n’uruhare mu guhindura abandi, batangire kwiga kugira icyererecyezo cy’umuryango, bakazakomeza n’imicungire y’imitungo mu muryango.

Urubyiruko rwahawe ibitabo bigamije kubigisha uko rwazashinga ingo zikomeye zizira amakimbirane
Urubyiruko rwahawe ibitabo bigamije kubigisha uko rwazashinga ingo zikomeye zizira amakimbirane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, avuga ko guhugura urubyiruko ku gukumira amakimbirane yo mu muryango, bitanga icyizere cy’ingo z’ejo hazaza kuko byagaragaye ko hari ibibazo byinshi byakemukira mu madini n’amatorero, kuko naho habamo abafitanye amakimbirane.

Agira ati “Baca umugani ngo ‘Ntiribara umukuru nk’umuto waribonye’, urubyiruko nirwo ruhura n’ingaruka nyinshi z’amakimbirane mu muryango. Iyo rwigishijwe rukiri ruto rukurana inyigisho zirufasha kuzamenya ko abashakanye bashobora kugira ibyo bapfa”.

Mu mibare iheruka, Umurenge wa Bwishyura wari ufite imiryango ibarirwa mu 100 ibanye nabi ikaba nayo irimo kuganirizwa ngo isubire ku murongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka