Karongi: Umuyobozi w’Akarere aregujwe

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 imaze kweguza Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Mukarutesi Vestine
Mukarutesi Vestine

Ni inama yabaye itunguranye ndetse bamwe mu bajyanama batangaje ko batumiwe mu nama njyanama idasanzwe byihuse.

Dusingize Donatha, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere yasobanuye ko Mukarutesi yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ntiyikosore.

Ati “Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwaga cy’imikorere y’Umuyobozi w’Akarere wagiriwe inama kenshi ntiyikosore.”

Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemurirwa ibibazo.

Dusingize Donatha yavuze ko Akarere gakomeza kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile.

Mu gihe bamwe bari bafite impungenge ko bashobora kweguza Komite Nyobozi yose, abayobozi b’Akarere bungirije basigaye mu nshingano zabo.

Kweguza no kwirukana abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba bikozwe mu turere tune mu turere turindwi.

Nyuma yo gusesa Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akirukanwa ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi na we aregujwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba aherutse gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gufasha iyi Ntara kubona abayobozi baziba icyuho cy’abadahari kuko hari ibitarimo gukorwa neza.

Mukarutesi wegujwe yari yatangiye kuyobora Akarere guhera tariki 27 Nzeri 2019, bivuze ko yari amaze imyaka ine ku buyobozi. Yakunze kunengwa kutita ku bibazo by’abaturage ahubwo akibera mu nama.

Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bamunenze kudatanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

njyewe ndumva nabasigaye mwabakorera ubugenzuzi byabangombwa bakavaho

Munyawera David yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

njyewe ndumva nabasigaye mwabakorera ubugenzuzi byabangombwa bakavaho

Munyawera David yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Rwose Karongi abakozi ni ukwibera mubiro ntibita kubikorwa remezo.urebye ikiraro gihuza Ruganda na Nyamagabe nti wavugaako hari abayobozi.ikindi akarere karebe abayobozi butugari,ruswa zivuza ubuhuha mutabare abaturage.

Fidele B yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Oya karongi yahejejwe mubwigunge urebye imihanda yaho cyane cyane nka mubuga-gisovu wagirango ntihazwi ugereranije nahandi

Fidele yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Karongi abayobozi bayo ni abantu basangiye amamakosa kuko ukuyemo mayor ukarekeraho ntacyo waba ukoze.ubuse HR wayo Claudine ibyakora hari ubiyobewe nawe rwose umwanya arimo ntabwo awukwiye.Rwose amakosa ya Karongi abayobozi bayo baba bayasangiye

Alias yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka