Karongi: Umugore ugendana abana be aho agiye hose arasaba kurenganurwa

Umugore witwa Mukandayambaje Venansiya avuga ko agendana abana be bane aho agiye hose nyuma y’uko agaragaje ko iwe nta mutekano uhari, kubera ko ngo umwe mu bana be mukuru w’imyaka icyenda afatwa ku ngufu n’abagabo, yajya kurega bakamutera utwatsi.

Mukandayambaje avuga ko agendana abana aho agiye hose (umwe yari yagiye kwiga)
Mukandayambaje avuga ko agendana abana aho agiye hose (umwe yari yagiye kwiga)

Uwo mugore avuga ko nyuma yo gutabaza inzego z’ubuyobozi ngo nta gisubizo ku mutekano zamushakiye, ahubwo zamutegetse kujya ajyana abo bana be aho agiye hose kuko nta kindi gisubizo bamuha ku mutekano we n’abana be, akavuga ko bimubangamiye kujyana abane be guca inshuro.

Mukandayambaje waje gutura mu Mudugudu wa Maryohe mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi avuye mu Mujyi wa Kigali n’umugabo we n’abana bane, avuga ko kuva mu kwezi kwa Nzeri 2020 umwana we w’umukobwa yagiye asambanywa ku ngufu n’abantu batandukanye.

Mukandayambaje avuga ko yageze mu nzego z’ubugenzacyaha, kwa muganga no mu nzego z’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’akarere ngo abahemukiye umwana we bakurikiranwe ariko ngo ntacyakozwe.

Agira ati, “Umwana RIB yaramuhamagaye njyewe barampeza nuko bamusaba kwerekana abo azi bamusambanyije akajya abakoraho ariko birangiye RIB insubiza ko umwana yagiye akora ku bantu batandukanye n’abo yambwiraga bamufashe ku ngufu”.

Avuga ko kwa muganga bapimye uwo mwana we inshuro enye, ebyiri muri zo bakaba baremeje ko yasambanyijwe ku ngufu, ariko ngo yabikorewe kuva kera ku buryo byagaragaraga ko asanzwe akoreshwa imibonano mpuzabitsina.

Avuga kandi ko ngo bamubwiye ko no ku ishuri aho yiga yitwara nabi aho akorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bana kandi bizwi ko ahora abikora, ibyo ngo byatumye RIB ikurikirana abagabo bane bashinjwaga gusambanya uwo mwana ariko baza kurekurwa.

Mukandayambaje avuga ko kuba kwa muganga batemeza ko umwana we yafashwe ku ngufu, no kuba RIB yararekuye abo yashinjaga guhohotera umwana we, no kuba abo yaregaga bakomeje kumutera ubwoba bw’uko banamwica, yitabaje ubuyobozi ngo bumufashe ariko ntihagira igikorwa, mu gihe ahubwo bamutegetse kujya abajyana aho agiye hose.

Agira ati, “Ubuyobozi burimo na Visi Meya baje no kunsura hano bambwira ko ngomba kujya nita ku bana banjye bitaba ibyo nkajya mbagendana kuko batakwihanganira akarindi kanjye ka buri munsi, ubwo nibwo natangiye kujya mbagendana”.

Yongeraho ati, “Iyo naregaga abo bantu bahitaga babarekura nyuma bakaza kumbwira ko nzirukanka Isi kandi ikirego cyanjye ntacyo kizafata, kwa muganga ku bitaro bya Karongi na bo bansabye kutazongera kuzana uwo mwana kwa muganga, abaturage barampohotera bakananyiba, ndifuza ko abampohotera bagahohotera umwana wanjye bakurikiranwa”.

Mukandayambaje ngo yaba ari imitwe ateka agamije kwihorera ku bafungishije umugabo we

Nyuma yo kumva uko Mukandayambaje asobanura ikibazo cye n’uko inzego zagikurikiranye ariko ngo ntahabwe ubutabera, Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura witwa Ayabagabo Faustin maze avuga ko icyo kibazo cy’uwo mugore akizi.

Ayabagabo avuga ko ibyo Mukandayambaje avuga byasuzumwe n’inzego z’ubuyobozi kuva mu mudugudu kugeza ku karere bagasanga ari amayeri yahimbye yo kugereka ibyaha byo gusambanya uwo mwana we ku baturanyi ashinja kumufungishiriza umugabo nyuma y’uko arwanye n’umwe muri bo akamukomeretsa akaba ari cyo cyaha yafungiwe.

Ayabagabo avuga ko kwa muganga bapimye umwana wa Mukandayambaje bagasanga koko yarasambanyijwe ariko ibimenyetso ntibifate abo yashinjaga kuko ngo uwo mwana basanze yarasambanyijwe kuva kera ku buryo ibimenyetso bitari gufata abo yashinjaga bane.

Avuga kandi ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Karongi rwakurikiranye abo Mukandayambaje yashinjaga, rugasanga ibyaha bitabahama bakarekurwa, hagakurikiraho kuganiriza Mukandayambaje uko yabana neza n’abaturanyi be kuko ngo ibyo byose byaturutse ku makimbirane bagirana.

Ayabagabo avuga ko ntako ubuyobozi butagize ngo bukiranure uyu muryango n’abaturanyi be ariko birananirana kugeza ubwo busabye Mukandayambaje kujyana abana be kwa nyirakuru kugira ngo ajye ahabasiga kuko ari hafi y’iwe igihe agiye gushaka ibitunga abana ariko arabyanga.

Avuga ko ubuyobozi butategetse Mukandayambaje kujya agendana abana, ariko ngo n’ubundi nta kindi bubona bwakora igihe uwo mugore ufite abana bato kandi atishoboye adashobora kubasiga mu baturanyi ngo ajye kubashakira ibyo kurya.

Agira ati, “Uriya mugore avuga ko abaturanyi be bose bamwanga ntawe yasigira umwana we, twamusabye ko yajya abasiga nibura kwa nyirakuru wabo baturanye yarabyanze, none se ko atunzwe no guca inshuro kandi abana be akaba ari bato batasigara mu rugo ubwo byagenda gute?”

Yongeraho ati, “Ibyo byose abikora agamije kugaragaza ko abaturanyi be bamwanga, ntawamutegetse kujya agendana abana be ariko kandi nta n’uwo afite abasigira kuko ari batoya, twagerageje no kumushakira amafunguro ngo agumane n’abo bana ariko afite intege ntabwo yabona uzajya amugaburira yicaye gusa adakora”.

Ayabagabo avuga ko uwo mugore akwiye gutuza akabana neza n’abaturanyi be mu gihe umugabo we akurikiranywe n’ubutabera ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwe muri bo, bityo akagira amahoro akabona n’abamufasha gusigarana abana igihe umugabo adahari.

Icyakora ngo ubuyobozi bugiye kongera kumuganiriza bumufashe kubona akazi, ariko ibyo byose bikazashoboka igihe na we azemera gushaka uko abana be bagira umutekano akemera kuba yabasigira nyirakuru cyangwa abaturanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyumugore niwe kibazo ahubwo,abantu nkaba baba arikibazo muri society, arimo guhemukira nabana, bagiye gukurira mubutikuku bwanyina baziko banzwe kdi atariko bimeze.

Udpsc yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Uyumugore niwe kibazo ahubwo,abantu nkaba baba arikibazo muri society, arimo guhemukira nabana, bagiye gukurira mubutikuku bwanyina baziko banzwe kdi atariko bimeze.

Udpsc yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Uyumugore niwe kibazo ahubwo,abantu nkaba baba arikibazo muri society, arimo guhemukira nabana, bagiye gukurira mubutikuku bwanyina baziko banzwe kdi atariko bimeze.

Udpsc yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka