Karongi: Ubuyobozi bwasobanuye impamvu bakumira abasinzi n’abambara ntibikwize

Tariki ya 3 Ukwakira 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwandikiye ubuyobozi bw’amahoteri, za moteri n’utubari, bubihanangiriza kutemera kwakira abantu bose bafite imyambarire ikojeje isoni, kwirinda kwakira abana batujuje imyaka y’ubukure yemerwa mu Rwanda 18 hamwe no kwirinda kwakira abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’abakunda kugaragaraho ubusinzi bukabije.

Muri iyi baruwa yamenyeshejwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa, ivuga ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azabihanirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye Kigali Today ko bahisemo kurwanya ubusinzi kugira ngo umuryango ubone umwanya wo gukorera urugo no kurera abana.

Agira ati: "Twebwe ntabwo dushaka ubusinzi, turarwanya ubusinzi kugira ngo abantu bashobore gukora, bashobore gutera imbere, turwanye imirire mibi, turwanye n’amakimbirane mu ngo, naho kwambara nabi, twashakaga ko abantu bambara byiyubashye, turi Akarere gaturiye amazi kandi hari imyenda yo kujyana ku mazi, hari imyenda yo kwambara wagiye mu bantu benshi kandi ibi bigamije gusigasira umuco wacu."

Mukarutesi avuga ko kuva itangazo ryashyirwa hanze ntawe urabihanirwa, ariko bashaka gukomeza kuganira n’amahoteri n’abandi bakira abantu ntawe uhutajwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko imyenda ikojeje isoni ari imyenda iboneka ko iteye isoni kandi bakomeje ibiganiro n’abafite utubari n’amahoteri kugira ngo batazagira uwo babangamira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza cyan amakuru meza

Anna yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Nukuri pe ubuyobozi bwacu ibyo bwakoze turabishyigikiye kuko byari bimaze kurega.kuko nanjye navuye mwishuri bitewe nubusinzi bwahoraga murugo,kutabonana n’ababyeyi nibindi bitadunye.muzanjyere no kwanireba murebe kuntu bibaba bikabije.urugero nkamukuru wanjye we yaratunaniye araza agatuka mama,akamwandagaza.murakoze cyane kuba mwarashyizeho iryo tengeko.

Sinzabakwira ASA yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Ibyo ubuyobozi bwa Karongi burwanya ni ngombwa ahubwo na hano muri Gisagara bazabitangire. KT fields muri aba mbere mu makuru agezweho.

Ndayishimiye Felicien yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka