Karongi: Ubuyobozi burashima ubufatanye bw’abihaye Imana n’abayobozi b’ibanze
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ibanze n’abihaye Imana ari ikimenyetso cyiza cy’ubwuzuzanye bukenewe mu Rwanda.
Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, tariki 24/12/2012, mu nama y’umutekano yabereye mu murenge wa Murundi.
Kubera ko ibiro by’umurenge bishaje kandi bidafite ahakorerwa inama hahagije, inama yabereye mu rusengero rw’itorero ry’abapantekote ryo mu kagari ka Kareba.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wari uyoboye inama, yashimye cyane pasiteri w’itorero avuga ko n’ubusanzwe ibintu ari magirirane kandi ko ufashije ubuyobozi aba afashije Imana.

Kayumba ati: “hatabayeho ubufatanye mu bayobozi n’amadini, nta cyo twaba duharanira kuko twese dutahiriza umugozi umwe”.
Muri iyo nama umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Ngendambizi Gideon, yagaragarije umuyobozi w’akarere bimwe mu bibazo bigoye umurenge harimo umuhanda mubi uhuza Murambi, Murundi na Nyanjye yo muri Ngororero, n’ibiro by’umurenge bishaje cyane.
Bwana Kayumba yamwijeje ko amafaranga yo gukora uwo muhanda yabonetse, igisigaye ni ugutangira gushaka amakoperative agomba gukora akazi ko kuwutunganya. Ku kibazo cy’inyubako y’umurenge ishaje, naho mayor yijeje ubufatanye bukenewe.
Umurenge wa Murundi ufite km2 62, ukaba utuwe n’abaturage 30140.
Marcellin Gasana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese Twebwe Abaturage Ntacyo Twakora Tugasaba Inkunga Tugaragaz,ahotugejeje