Karongi: Perezida Kagame yemereye abahinzi b’icyayi ubutaka

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi, ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwabo n’ibikorwa remezo birimo imihanda.

Perezida Kagame yemereye abahinzi b'icyayi ubutaka
Perezida Kagame yemereye abahinzi b’icyayi ubutaka

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Karongi kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, bamugaragarije ko hari ubutaka bw’ibisigara bwa Leta budahingwa bakifuza ko yabubaha bakabuhingaho icyayi bakongera umusaruro.

Mugabonake Vincent ahagarariye abahinzi ba Koperative y’abahinga icyayi mu Murenge wa Rugano, ni we wagejeje ibyo byifuzo kuri Perezida Kagame.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abahinzi b’icyayi bantumye ibyifuzo bitatu harimo gukora umuhanda mu rwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire, icya kabiri n’ibisigara by’ubutaka bwa Leta budahingwa twifuza ko mudufasha tukabuhinga. Icya gatatu ni ikibazo cy’ifumbire twifuza ko twabonera ku giciro gito kuko isigaye ihenze, cyane ko hari idafite nkunganire ndetse n’ifumbire isanzwe tugafashwa kuyibona mu buryo bworoshye”.

Mugabonake avuga ko batangiye ubuhinzi bwabo bafite hegitari 111, ubu bageze kuri hegitari 992, kandi aba bahinzi bafite intego ya hegitari 4000, baramutse bahawe ubutakaga bw’ibisigara bya Leta byabafasha kugera ku ntego yabo.

Perezida Kagame yahise amusubiza ko ibisigara bihari bidahingwa bagomba kubihabwa bakabibyaza umusaruro.

Perezida yasabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ko igomba kubafasha vuba bagahabwa ubwo butaka budahingwa, kugira ngo buhingweho icyayi.

Ntakirutimana Julienne na we ni umuhinzi w’icyayi mu Rugabano, yasabye Perezida Paul Kagame ko bakwegerezwa uruhumbikiro rw’ibiti bivangwa n’imyaka, kugira ngo mu gihe cy’impeshyi bijye bibafasha gukingira icyayi bityo kituma cyane.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye n’ibikorwa remezo ndetse n’ubuhinzi, kwita kuri ibi byifuzo by’abahinzi b’icyayi bigashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame yarutangiriye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, akaba arusoreje mu Karere ka Karongi kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho H.E Paul Kagame yageze ibibazo byinshi birakemuka

Kamanzi Innocent yanditse ku itariki ya: 28-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka