Karongi: OIM yohereje abazayifasha mu gufasha abatahutse n’abatishoboye
Umuryango Mpuzamahanga wita ku kwimuka kw’abantu (Organisation Internationale pour Migration) wohereje abakozi bawo bazakorera mu karere ka Karongi mu mushinga ushyigikira abatahutse n’abatishoboye mu iterambere.
Uwo mushinga wa OIM ifatanyamo na Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) ku nkunga y’Ubuyapani uzamara umwaka umwe (Mata 2013-Werurwe 2014), ukazafasha abatahutse mu Rwanda guhera mu 2009-2013 ndetse n’abandi Banyarwanda batishoboye baturanye na bo.
Uyu mushinga wa OIM na MIDIMAR si ubwa mbere uje gukorera mu karere ka Karongi; no mu 2010 wigeze kuhakorera.
Mu minsi ya mbere babanje kujya mu mirenge itanu bahitiwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi hamwe mu habarizwa abantu benshi batahutse hagati ya 2009-2013 kugira ngo babarure abagomba kugezwaho ubufasha; nk’uko umukozi wa OIM mu karere ka Karongi Gahongayire Larissa yabitangarije Kigali Today.

Abazafashwa n’umushinga ni abantu batagize amahirwe yo kujya mu ishuli bazahabwa amatungo magufi, hari n’abazahabwa isakaro ku barikeneye, naho abazi gusoma no kwandika bakazahabwa ubufasha mu kwiga imyuga.
Umushinga uzakorera mu turere 10 twatoranyijwe kubera ko turimo abatahutse n’abatishoboye benshi nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa MIDIMAR.
Utwo turere ni: Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’i Burengerazuba, Nyamagabe, Gisagara, Nyaruguru na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu Burengerazuba n’Amajyepfo ni ho hari benshi kubera ko Abanyarwanda benshi bahungijye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, no mu Burundi. Muri buri karere hazafashwa abantu 500, bivuga ko mu umushinga uzarangira ufashije abantu 5000.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|