Karongi: Muzungu Gerald yagizwe Meya w’agateganyo
Muzungu Gerald wayoboye Akarere ka Kirehe manda ebyiri, niwe ugiye kuyobora Akarere ka Karongi by’agateganyo.
Meya Muzungu azungirizwa na Maurice Nsabibaruta nk’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu gihe uwari asanzwe ashinzwe imibere myiza y’abaturage yagumye mu nshingano.
Muzungu ahawe kuyohora Akarere ka Karongi, nyuma yo gusoza manda yo kuyohora Akarere ka Kirehe, n’aho Maurice Nsabibaruta yari asanzwe ari umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari Umuyobozi Mukuru muri LODA ushinzwe iterambere n’imishinga.
Muzungu Gerald agiye kuyohora Akarere ka Karongi nyuma yo kwegura kwa Mukase Valentine wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi hamwe n’uwari amwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile.
Ni impinduka zabaye tariki ya 15 Ugushyingo 2024, aho zasize abo bombi beguye ku nshingano zabo ndetse na Dusingize Donatha, wari Perezida w’Inama Njyanama w’Akarere ka Karongi, hakanirukanwa abakozi barenga 14 barimo abayobozi b’amashami.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, nibwo Mukase Valentine na Muzungu Gerald bahererekanyije ububasha.
Ohereza igitekerezo
|
Impinduka ningombwa cyane iyo hari ibitagenda.Gerald na mugenziwe tubifurije lnshingano
Nziza