Karongi: Miliyali z’amafaranga zakoreshejwe nabi nubwo hari aho bikubise agashyi

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka wa 2019, igaragaza ko Akarere ka Karongi kagifite amakosa menshi mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta, by’umwihariko mu mitangire y’amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hari kandi amafaranga yagiye atangwa mu masoko ya Leta inzego zibishinzwe zitabiganiriyeho, ndetse n’amasoko yatanzwe ariko ntihagire ahagaragazwa raporo mu nzego zibishinzwe zirimo n’ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta RPPA.

Hon. Uwera Kayumba Marie Alice, agaragaza ko hari ingero z’imicungire mibi y’imari ya Leta mu mitangire y’amasoko nk’uko yabisomye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, nk’aho Akarere ka Karongi katashyikirije ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta raporo yakorerwaga inyuma ya Sisiteme y’amasoko ahagaragaye miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zitatangiwe raporo.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukagaragaza ko habayeho kwibeshya ko izo raporo ari ingenzi cyane kandi ko abakozi bamwe batubahirije inshingano ngo izo raporo zitangwe, bahanishijwe kuva mu kazi abandi bagasabwa ibisobanuro nk’aho uwitwa Alexandre yavanywe mu by’amasoko, mugenzi we agahindurirwa inshingano.

Komisiyo ya PAC ikaba yongeye gutanga inama ko abashinzwe imikoreshereze y’umutungo w’akarere bagomba kumenya uko raporo y’amafaranga igomba gutangwa kandi bakisubiraho, ku buryo niba umukozi yarangaye n’umuyobozi we akwiye kubibazwa.

Raporo y’Umugezuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Akarere ka Karongi katanze amasoko y’asaga miliyali ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda abakozi bamwe babishinzwe batabimenyeshejwe, hakibazwa uwaba yaratanze ayo masoko igihe ababishinzwe batari bahari, iryo kosa rikaba ryasabiwe imbabazi ko ayo masoko ngo yatanzwe n’akanama gashinzwe amasoko ariko katujuje abagomba kuyemeza kubera ibyihutirwaga.

Iyi raporo igaragaza ko Akarere ka Karongi kanatanze amasoko y’asaga miliyali imwe na miliyoni 300frw kandi hari hateganyijwe miliyoni 900frw, hakibazwa aho andi asaga miliyoni 400frw atari ateganyijwe mu ngengo y’imari yavuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukagaragaza ko byatewe no kuba hatarashatswe mbere ibijyanye n’amasoko, bigatuma habaho kwibeshya ku biciro ku isoko, urugero rukaba ari ku kigo nderabuzima cya Karongi, ahari harakozwe inyigo nabi ikaza kongera gusubirwamo hagashakwa andi mafaranga y’inyongera ku yari ateganyijwe mu nyigo ya mbere.

Naho ku masoko agaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atari ateganyijwe ahatanzwe amasoko y’asaga miliyoni 200frw arimo n’isoko ryo gukora umuhanda ujya ku ruganda rw’icyayi rwa Rugabano, Akarere ka Karongi kagaragaza ko uwo wihutirwa bigatuma rwiyemezamirimo wari wahawe isoko yongerwa amafaranga nta pigana ry’isoko ribayeho.

Mu bindi bibazo byagaragajwe akarere kakozemo amakosa mu mitangire y’amasoko, harimo no gukoresha amasezerano y’amasoko yatanzwe mu tundi turere mu gutanga amasoko harimo nko gutira amasezerano mu Turere twa Musanze na Nyamasheke.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukaba bwagaragaje ko gutira amasezerano yo gukora amatara yo ku muhanda mu Murenge wa Rubengera yihutirwaga kubera abashyitsi batunguranye.

Icyakora ubu buryo bukaba bufatwa nk’ubushya muri Karongi icyo ubuyobozi bwise (Kwiyeranja), ijambo ryanzwe na PAC igasaba ko ryakurwaho kuko mu mafaranga ya Leta bidakwiye kwiyeranjamo.

RPPA igaragaza ko ntaho na rimwe byemewe gutira amasezerano kuko aho yakozwe agenewe adahuje imiterere n’aho atijwe, ku buryo wakwemeza ko amasezerano yakozwe muri Musanze yaba aberanye na Karongi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugugu, avuga ko itegeko ryo gutizanya amasezerano hagati y’uturere ntaho riteganyijwe, kandi ko bidakwiye gukomeza no mu tundi turere.

Ubuyobozi bw’akarere busabira imbabazi amakosa yabayeho ariko ngo ntibihagije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwemera amakosa yose yagiye agaragazwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mitangire y’amasoko, kandi bukemera ko ibyakozwe nabi bizakosorwa.

Icyakora Komisiyo ya PAC ikagaragaza ko ibyo bishobora kuzaba bibi imbere y’amategeko kuko mu micungire y’amafaranga hatabamo gukora uko wishakiye.

Ku bijyanye no kuba hari amafaranga yagiye akoreshwa nta raporo no kudatanga amasoko, kuba nta raporo zagaragajwe no kuba hari aho akarere katanze amasoko katagishije inama inzego bireba, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imitangire y’Amasoko ya Leta (RPPA) kigaragaza ko nta rwitwazo na rumwe kuri ayo makosa igihe hatubahirijwe ibiteganywa n’amategeko.

Akarere ka Karongi hari aho kikubise agashyi

Umugenzuzi Mukuru wungirije ushinzwe imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo wa Leta, avuga ko Akarere ka Karongi kari gafite ibibazo byo kumenyekanisha imisoro yishyuwe n’abasora muri ako karere, ahagaragajwe icyuho cya miliyoni zisaga 70frw z’imisoro itarishyujwe mu mwaka wa 2018 na miliyoni zisaga 50frw y’ibirarane by’imisoro biva mu mwaka wa 2015 itarishyurwa.

Akarere kandi gafite imyenda isaga miliyoni 29frw yanditse mu bitabo by’imari kandi nta nyandiko zigaragaza uko ayo madeni yatanzwe, icyakora ku masoko yatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko, Akarere ka Karongi kavuye kuri 54% umwaka wa 2018 kagera kuri 61% muri 2019, ariko karacyafite ibibazo mu kunoza imicungire y’umutungo wako ndetse n’uw’ibitaro bya Kibuye.

Ibyo bitaro byo ngo byagerageje kwikubita agashyi biva kuri 43% bigera kuri 46% bikurikiza inama byari byagiriwe mu igenzura ry’imyaka ibiri ishize, aho byagaragaye ko hari ibitabo bitagaragaza neza ubwishyu bw’imiti kugeza kuri miliyoni zisaga 130frw.

Imishahara igera muri miliyoni 200frw zahembwe abakozi hakaba hakiri abagifitiye imyenda ibitaro kugeza kuri miliyoni 160frw zitagira ibisobanuro, hakaba n’imyenda ingana na miliyoni 100 zimaze imyaka ibiri bitarishyurwa.

Akarere ka Karongi kandi karacyafite ibibazo mu gukerererwa kwishyura ibikorwa no kurangiza ibyari biteganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka