Karongi: Meya, Visi Meya ushinzwe ubukungu na Perezida wa Njyanama beguye
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yamaze kwandika yegura ku mwanya w’ubuyobozi n’umwanya w’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, akaba yasezeye ku mirimo hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Beguye bitunguranye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, nyuma y’ibibazo by’imiyoborere bimaze iminsi iri muri aka Karere, ndetse hari n’abakozi b’Umurenge wa Murundi na bo basezeye ku mirimo yabo.
Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere ka Karongi riheruka, hagaragajwe ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Murundi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Dusingize Donatha yabwiye Kigali Today ko ntacyo yatangaza, asaba ko havugishwa Visi Perezida w’Inama Njyanama, Ngarambe Vedaste nawe wirinze kugira icyo atangaza avuga ko atwaye imodoka.
Hamaze iminsi hari isesengura mu mikorere y’ubuyobozi mu Turere mu Ntara y’Ibirurengerazuba, ibi bikaba ari umusaruro waryo.
Tumwe mu Turere twagenzuwe n’inzego z’umutekano zivuye i Kigali, ahandi hashyirwaho amatsinda agenzura imikorere y’abayobozi n’abakozi mu Turere harebwa ubushobozi bwabo.
Mu mpera z’Ukwakira 2023, nabwo Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe maze yeguza uwari Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.
Ohereza igitekerezo
|