Karongi: Kutamenya iby’ubuzima bw’imyororokere, intandaro ku bana baterwa inda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko abana 454 b’abangavu aribo batewe inda zitateguwe kuva muri 2019/2020 kugeza mu ntangiriro za 2022, ahanini ngo bigaterwa n’uko benshi muribo nta makuru baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu bana 454 batewe inda zitateguwe mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera wonyine ufitemo 54.

Zimwe mu mpamvu zihurirwaho n’abana bo muri uwo murenge, zatumye batwara inda bakiri abangamvu, zirimo kuba bafite ubumenyi bucye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bityo bikaba intandaro yo gutiza umurindi ababashuka kuko babona aho bahera biboroheye.

Izindi mpamvu bavuga ni ibishuko bitandukanye bagenda bahura nabyo byiganjemo ibyo bashukishwa n’abantu bakuru, cyane ko abenshi bazitewe n’abantu babaruta.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu bana batewe inda, harimo kuba bahishira abazibateye bigatuma amakuru ataboneka neza kugira ngo bakurikiranywe mu nkiko bityo haboneka ubutabera nyabwo.

Joyeuse Nyiransabimana watewe inda ku myaka 16 afashwe ku ngufu, avuga ko nyuma yo gutwara inda yahuye n’ibibazo bikomeye, kuko yirukanywe n’ababyeyi akajya arara hanze hamwe n’uruhinja rwe, ariko ngo intandaro yo gutwara inda yavuye ku mpano yajyaga ashukishwa.

Ati “Banshukishije ipantaro nziza, kuko iwacu nta bushobozi twari dufite bwo kuyigura, n’uwamfashe ku ngufu aranyihakana ambwira ko atanteye inda, urumva ko ari ikibazo gikomeye. Ababyeyi icyo mbasaba ni ukutwitaho mu katwigisha ubizima bw’imyororokere, kuko iyo nza kwicarana n’ababyeyi banjye bakanyigisha ntabwo ibi byose biba byarambayeho”.

Emerine Usanase ufite imyaka 20, avuga ko yatwaye inda afite imyaka 16 y’amavuko, byanatumye ava iwabo akajya kuba ahandi mu buzima butari bumworoheye kugeza igihe yabyariye.

Ati “Icyo nasaba ababyeyi ni ukujya batuganiriza kuva ukiri umwana muto utangira kumenya ubwenge, bagiye batuganiriza ku buzima bw’imyororokere twakura tuzi uko tugomba kwifata”.

Akomeza agira ati “Abana bagenzi banjye baba ababyaye ndetse n’abatarabyara, ni mwifate abahungu ntibakaze ngo bakubwire ngo wabuze amavuta y’ibihumbi bibiri, kandi iwanyu bagura gikotoro ya 150, ngo nibaguha aya bibiri uhite wemera bagushukishe ubwo buntu budafatika. mwifate ejo hanyu ni heza bakobwa beza, kuko n’ubwo twe twabyaye ntabwo ubuzima bwarangiye natwe tugomba kwifata”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko bamwe mu bana batewe inda zitateguwe, ku bufatanye n’inzego zitandukanye bagiye bahabwa ubufasha burimo gushakirwa imyuga, nko gukora muri za salo no kudoda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Vestine Mukarutesi, avuga ko imyumvire ku buzima bw’imyororokere ikiri hasi ku bana, ari naho ahera asaba ababyeyi kujya bigisha abana babo kuko hari abakibitinya.

Ati “Ababyeyi benshi ntabwo baragera kuri urwo rugero baracyabitinya, turabasaba kugira ngo babigiremo uruhare, kuko iyo batabibabwiye hari igihe babibaza ahandi, aho babibajije bakabaha amakuru atari yo, hari n’uwo babibaza akaba ariwe ubashora muri bwa busambanyi”.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi rurashishikarizwa kujya biga ubuzima bw’imyororokere, kuko uretse kuba babwigishwa n’ababyeyi, hari ikigo cy’urubyiruko cyigishirizwamo mu buryo burambuye ubuzima bw’imyororokere, hakiyongeraho ko ku bigo nderabuzima byose buhigishirizwa, kuko haba umuntu umwe ushinzwe iyo serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka