Karongi: Ikibazo cy’abana b’inzererezi gihangayikishije akarere

Mu gihe akarere ka Karongi ari kamwe mu tukibonekamo umubare munini w’abana b’inzererezi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko buteganya gukemura ibibazo mu miryango bituma aba bana bajya kumihanda cyane ko benshi usanga bafite aho bakomoka.

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10, duhisemo kumwita Mugisha Eric ku mpamvu z’uburenganzira bwe.

Mu masaha ya saa mbili n’igice za mu gitondo, ari kumwe n’abandi bana batandatu, bari mu cyigero nk’icye.

Buri wese afite agafuka karimo ibyuma bishaje. Mugisha yabwiye Kigali Today ko ibyo byuma atoragura aribyo bimutunze, kuko abigurisha akabikuramo amaramuko.

Avuga ko icyatumye aza ku muhanda ari uko nyina umubyara yamutaye akigira gushaka umugabo mu karere ka Rubavu, amusigira Nyirakuru ushaje cyane.

Uyu mwana bigaragara ko asa neza mu myambaro no ku mubiri, avuga ko yigeze kwiga akagarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Icyatumye ava mu ishuri ni uko atabashaga kubona imyambaro ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Ati”Nabuze amakaye n’imyenda bituma mvamo. Ariko mbibonye n’ubu nasubirayo”.
Abana bari kumwe na Mugisha, bo ntibashatse kuvugana na Kigali Today, ahubwo mu gihe twaganiraga na Mugisha bagiye bagenda urusorongo.

Mugisha avuga ko iyo inzego z’ubuyobozi zibafatiye mu muhanda zibajyana mu bigo by’inzererezi, cyangwa se ngo bakabakubita ubundi bakabarekura.

Ati ”Duhora ducengana n’ubuyobozi. Iyo badufashe baradukubita bakatwirukana, cyangwa se bakatujyana mu kigo cy’inzererezi”.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bemeza ko hagaragara abana benshi b’inzererezi, ndetse ngo harimo n’abakobwa bakiri bato bajya kwicuruza nijoro.

Hategekimana Ignace wo mu Murenge wa Rubengera ati”Aha hari utwana twinshi cyane twirirwa tuzerera, ariko ikibabaje ni uko harimo n’abakobwa. Buri gihe nijoro nka saa moya z’umugoroba uje hano wababona”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, nawe avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije akarere, ariko ko batangiye kugishakira umuti.

Avuga ko kubufatanye n’ubuyobozi bw’imirenge bashakisha imiryango abo bana bakomokamo, hanyuma hakarebwa icyatumye bava mu miryango yabo kikaba aricyo gikemurwa.

Ati” Ingamba twafashe ni ukumenya imiryango abo bana baturukamo, tukamenya ibibazo birimo hanyuma tukabafashiriza mu miryango yabo”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubu abana batagifatwa ngo bajyanwe mu bigo ngororamuco, kuko basanze hari abahagera bakarushaho kwiga imico mibi aho kugororoka.

Ati”Hari ubwo twabafataga twabajyana muri transit center (ikigo ngororamuco cy’igihe gito), ugasanga bahahuriye n’abakomoka i Kigali, abakomoka hirya no hino banafite imico mibi kurusha abo tujyanye, ugasanga umwana arushijeho kugira imyitwarire mibi”.

Amakimbiranye mu miryango, ubukene no gufatwa nabi, ziri mu mpamvu zigaragazwa ko ziri ku isonga mu bituma abana bajya mu buzererezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuyobozi w’akarere ka Karongi nagerageze adukize insoresore z’abakarasi baba hariya i Rubengera mu marembo y’akarere nyirizina.Bariya basore ni imburamukoro zirirwa zibuza abagenzi
kwitegera imdoka no kwiba bashobora kwiba rwose.
Biratangaje kubona umubare munini w’abakarasi bari i Rubengera
n’i Kigali barahacitse,ntabwo iriya migirire yabo ihesha ishema akarere ka Karongi.

rekeraho fils yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka