Karongi: Croix Rouge yafashije abababaye kurusha abandi kubera ‘Guma mu Rugo’

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) wahaye inkunga abantu 500 bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bari muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, barimo n’abahoze mu buraya.

Buri muntu yahawe ibihumbi 35frw amufasha kubona ibyo kurya
Buri muntu yahawe ibihumbi 35frw amufasha kubona ibyo kurya

Kimwe n’ibindi byiciro bibabaye cyane kurusha ibindi, abahoze bakora uburaya bibumbiye muri Koperative Tubusezerere basigaye bitwa Indangamirwa, bavuga ko ubuzima bwo kuguma mu rugo butaboroheye kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera muri uwo murenge.

Ibyiciro by’abamotari, abatwara abagenzi ku magare, abazamu n’abakora umwuga w’uburaya n’abamaze kubusezerera mu karere ka karongi mu Murenge wa Bwishyura, ni bo bahawe inkunga ya Miliyoni 18frw yo kubafasha guhaha ibyo kurya muri uku kwezei bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ko imibare igaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kiri hejuru muri uwo murenge.

Abahawe inkunga barimo n’abazamu barindaga inzu z’ubucuruzi ku maduka bavuga ko akazi bakoraga buri munsi katakibinjiriza kuko usanga bakorera abandi na bo batagikora.

Umwe muri bo agira ati “Kuri uyu munsi turashima Croix Rouge y’u Rwanda yatwibutse twari tumaze kurya ibyo twazigamye dusigariye aho, ariko tubonye iyi nkunga izadufasha kongera kwiyubaka, tuzayikoresha neza itugirire akamaro”.

Umwe mu bakoraga uburaya avuga ko na bo ubuzima bwabo bwari bumeze nabi kubera ko nta kintu kibinjiriza bari bagikora.

Agira ati “Aya mafaranga tubonye ni umugisha w’Imana, ntabwo twayakoresha nabi tumaze gukura turashaje, dufite abana ntabwo uburaya ari bwiza, mbese nta kintu kitwinjiriza amafaranga twari tugikora kuko tutava mu rugo”.

Undi nawe ati “Muri iyi Corona nta mugabo ukiri gutereta da! Nta mugabo wakorera amafaranga ngo ajye kuyahonga abagore we yaburaye”.

Amafaranga yatanzwe mu ikoranabuhanga rya MOMO hirindwa gukora ku mafaranga ngo badakwirakwiza Covid-19
Amafaranga yatanzwe mu ikoranabuhanga rya MOMO hirindwa gukora ku mafaranga ngo badakwirakwiza Covid-19

Umubyeyi wahoze acururiza mu isoko rya Karongi waje no kwandura Covid-19 agakira avuga ko nta yandi mikoro yari asigaranye ngo yongere gushora mu bucuruzi bwe buciriritse, hamwe na bagenzi be akaba ashimira (CRR) yabatekerejeho.

Agira ati “Nakoreraga mu isoko nyuma nandura Covid-19 njya mu kato mvuyemo umurenge wose ujya mu kato, kugira ngo nkire nakoresheje ubushobozi burenze amikoro yanjye bituma ibyo nashoraga byose bishira. Ndashimira Croix Rouge, ni ubwa mbere mpawe ikintu cy’ubuntu kandi nari nkeneye, nzayikoresha neza kandi izangirira akamaro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa bwishyura, Ayabagabo Faustin, avuga ko ishoramari mu mujyi wa Karongi ryifashe nabi kubera ko umurenge wose washyizwe mu kato ko ku kuguma mu rugo.

Ayabagabo avuga ko habayeho kwirara kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bibera muri Bwishyura byatumye ubwandu bwa Covid-19 busa nk’ubutungura abaturage bukiyongera kandi hari harabayeho gukomeza kwitwararika, akaba asaba abaturage gukomeza ingamba zashyizweho kugira ngo nibura ubwandu bugabanuke babe bakurwa muri Guma mu Rugo.

Agira ati “Ubu dufite abaturage 53 barwaye, muri bo twarebye 23 bafite ubushobozi buke cyane bazafashwa, abandi baherutse gupimwa byagaragye ko bidakabije cyane ugereranyije n’imibare ya RBC”.

Mukandekezi avuga ko habanje gukorwa ibiganiro ngo amafaranga bahawe azabagirire akamaro
Mukandekezi avuga ko habanje gukorwa ibiganiro ngo amafaranga bahawe azabagirire akamaro

Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge y’u Rwanda, Françoise Mukandekezi, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo iyo nkunga y’amafaranga izagirire abayihawe akamaro babanje kubigisha uko bazayakoresha kandi ari bwo buryo bwo gufasha abaturage kugura ibyo bakeneye.

Agira ati “Twabanje kubigisha ko ubu bufasha atari ubwo gutuma bajya mu makimbirane ahubwo ni ubwo kunganira ubushobozi bafite, kandi inzego z’ubuyobozi turakomeza kuvugana ku buryo inkunga twabahaye ikomeza kubafasha”.

Yongeraho ati “Buri muryango wahawe amafaranga ibihumbi 35frw bibafasha guhaha ibyo bakeneye kuko ushobora gusanga umuntu yejeje ibigori ariko akeneye ibishyimbo, biratuma buri wese ahaha ibyo yifuza bimufitiye akamaro”.

Ayabagabo avuga ko kwirara byongereye ubwandu agasaba abaturage gukurikiza ingamba ngo basohoke muri Covid-19
Ayabagabo avuga ko kwirara byongereye ubwandu agasaba abaturage gukurikiza ingamba ngo basohoke muri Covid-19

Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura bamaze icyumweru n’igice muri Guma mu Gugo kubera ubwandu bwa COVID-19 bwiyongereye muri uwo murenge, biteganyijwe ko ingamba nshya zizafatirwa uwo murenge zizafatwa nyuma y’itariki ya 31 Gicurasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka