Karongi: Bateye intambwe mu kugabanya igwingira mu bana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko bumaze kugabanya igwingira ku gipimo cya 17%, aho bashoboye kurikura kuri 49.1% muri 2015 kugera kuri 32.2% muri 2022, kakaba karahize utundi turere tw’iyo Ntara.

Murii Karongi abana bagwingira baragabanutse
Murii Karongi abana bagwingira baragabanutse

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, atangaza ko bashoboye kubigeraho babanje kumva uburemere bw’igwingira n’ingaruka rigira.

Agira ati “Tumaze kumva igwingira n’ingaruka zaryo, twatangiye gushaka abana bagwingiye urugo ku rundi, ndetse dushaka ubushobozi bw’uburyo twarirwanya burundu, kandi nibyo byaduhaye umusaruro.”

Ati “Inzego z’ibanze zibigizemo uruhare, dukurikirana niba abana babona ibyo bagenerwa kandi bakabibonera ku gihe, ikindi twitabaza ni akarima k’igikoni kuri buri rugo kandi umwana tumuzi mu mazina, urugo rwo kwa kanaka, isibo iyi n’iyi, ku buryo tumenya igihe yitaweho tukamenya n’igihe yakiriye. Ibi bijyana n’uko umwana umaze gupimwa ababyeyi bagirwa inama kandi bitanga umusaruro.”

Mu Murenge wa Gishyita aho Kigali Today yasuye abana bashyirwa mu marerero bagahabwa ifunguro ryo ku manywa, ndetse ubuyobozi bw’amashuri buvuga ko abajyanama b’ubuzima bahabasanga bakabapima imikurire, kugira ngo bamenye abafite imirire mibi bitabweho.

Ntawuyirusha Samson, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Gishyita umudugudu wa Kigarama, avuga ko amabwiriza yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ajyana no gushyiraho ingo z’imikurire, aho buri mudugudu ugira urugo mbonezamikurire, umwana akitabwaho mu bwenge n’imikurire, mu gihe ababyeyi babasigaga mu ngo bakagira inzara n’umwanda bibajyana mu mikurire mibi.

Ati “Ubu bimeze neza kuko nta bana bakizerera, n’aho tubasanze dushishikariza umubyeyi kumujyana mu irerero kandi iyo ari mu irerero, yitabwaho mu bwenge no mu mirire bigakumira igwingira.”

Ntawuyirusha avuga ko imwe mu mpamvu basanga ituma igwingira rikomeza kwiyongera ari ubusinzi n’amakimbirane, aho ababyeyi bahugira muri ibyo ntibite ku mikurire y’abana.

Ati “Twasanze ingo zihoramo amakimbirane n’ubusinzi zibonekamo imirire mibi n’igwingira kuko bahugira mu makimbirane ntibite ku buzima bw’abana, ibi bidusaba ko ingo nk’izi tuzikurikirana cyane.”

Icyakora Ntawuyirusha avuga ko mu mudugudu ashinzwe abana bafite igwingira atari abavuka mu ngo z’abasinzi n’amakimbirane, ahubwo ngo n’ingo z’abimukira.

Ati “Dufite abana batatu bagwingiye kandi babiri ni abimukira ntibaramara umwaka, urumva kuva bageze iwacu ntibahise babona ibibatunga bihagije, naho undi umwe ni umugore wibana ahugira mu mirimo myinshi, bikamugora kubona umwanya wo kwita ku bana.”

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine

Uretse uyu, benshi mu babyeyi ntibasobanukiwe igwingira n’imirire mibi, ntibabona umwanya wo kwita ku bana babo kugeza bageze mu mirire mibi n’igwingira.

Mu gihe abavuga ko igwingira riterwa n’ubukene, Ntawuyirusha avuga ko kurwanya igwingira bishoboka umuntu ahereye kuri bikeya atunze, harimo n’akarima k’igikoni yikoreye mu mifuka ashobora guteramo imboga zahaza urugo, ariko imbogamizi ni imyumvire yo kumenya gutegura ibyo umuryango ufite mu kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kubera kudasobanukirwa imikurire y’umwana, bishimira kumujyana mu ngo mbonezamikurire, kugira ngo bakurikiranwe ndetse ababyeyi bagirwe inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka