Karongi: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangiza umuhanda

Abakoresha umuhanda Kayenzi-Gasenyi mu murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, bahangayikishije n’uko uwo muhanda uri kwangizwa n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari kuwusatira, ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya mu gihe gito uzaba utakiri nyabagendwa.

Abaturage bahangayikishijwe n'abacukura amabuye y'agaciro rwihishwa bashobora kubangiriza umuhanda
Abaturage bahangayikishijwe n’abacukura amabuye y’agaciro rwihishwa bashobora kubangiriza umuhanda

Ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bivugwa ko ari zahabu, bumaze hafi amezi atatu bukorwa n’abantu abo baturage bavuga ko batazi, bayacukura mu mirima yegereye igice cy’umuhanda giherereye mu mudugudu wa Kinyami, Akagari ka Gashara mu murenge wa Gitesi.

Abakoresha uwo muhanda babwiye Kigali Today ko ababikora bitwikira ijoro nk’uko umwe muribo abisobanura.

Ati “Ni imirima baheruka kuvumburamo amabuye y’agaciro iherereye mu gice cyo hepfo y’umuhanda. Duhangayikishijwe n’uko umuvuduko bari kubikorana ari nako basatira umuhanda tutamara kabiri twegerejwe ku buryo rwose niba nta gikozwe mu maguru mashya, ngo ibyo bikorwa bihagarare, bidatinze tuzisanga umuhanda wararidutse, tutakibona uko duhahirana”.

Ati “Twifuza ko Leta idufasha gukurikirana abo bantu, bagahagarika ubwo bucukuzi kuko bashaka kudusubiza inyuma”.

Abo baturage batunga agatoki ubuyobozi muri ako gace, yaba ku rwego rw’Akagari n’Umurenge kureberera abakora ubwo bucukuzi, ntibakurikirane ababikora ngo babiryozwe.

Uyu ati “Abahacukura baba ari igikundi cy’abantu benshi. Nta muntu ubavugaho n’ugerageje kubakumira bamwamaganira kure, bakavuga ko bafite aba ‘bosi’ bakorera. Tubona ari uburangare bw’abayobozi bo muri aka gace bakomeza kureberera ibyo bikorwa, bikarinda bimara aya mezi yose bidakumirwa”.

Yongeraho ati: “Tumenyereye ko imirimo nk’iyi ikorwa ku manywa y’ihangu ntacyo abantu bikanga, none kuki aba bo bitwikira ijoro? Dukeka ko nta n’uburenganzira babifitiye, bakaba badatanga n’imisoro. Ubu ni twe tugiye kubihomberamo kubera kwangiza iki gikorwa remezo twari twiboneye, ndetse binahombye Leta”.

Amabuye y’agaciro acukurwa muri ako gace, abaturage bakeka ko ajya kugurishirizwa ku masoko atazwi i Kigali.

Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, yemereye Kigali today ko koko muri ako gace ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abantu bataramenyekana kugeza ubu, ariko bagakeka ko bafite aho bahuriye n’abahafite imirima icukurwamo.

Yagize ati “Bukorwa n’abantu bitwikira ijoro tutaramenya kugeza ubu. Ndetse no ku itariki 15 Gashyantare 2021 dufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, twiriwe tuhakorera umuganda wo gusiba ibinogo n’ibyobo bari bahasize bakuramo ayo mabuye y’agaciro. Nubwo tukigerageza gushakisha ababikora, dukeka ko ibyo bikorwa byaba bifitanye isano n’abahafite imirima, kugeza ubu turacyari gukurikirana, kugira ngo ababikora bamenyekane babiryozwe”.

Uwo muyobozi avuga ko barimo kureba uburyo aho hantu hakorerwa ubugenzuzi n’amarondo mu buryo buhoraho mu kwirinda ko abakora ibyo bikorwa bifatwa nko kwangiza ibidukikije babikomeza.

Abajijwe uburangare Abakoresha uwo muhanda bashinja ubuyobozi ko budakumira ubwo bucukuzi butemewe, Niyonsaba yavuze ko batabireberera babimenye.

Ati “Ntabwo Ubuyobozi bwaba buzi ko hari abafite uruhare rwo kwangiza ibikorwa nk’ibi ngo tubareberere kuko n’ubundi mu nshingano zabwo ari ukubakumira. Urumva kuba bikorwa nijoro n’abantu dufata ko ari inzererezi z’ibirara tutaramenya ngo baturuka hehe, dore ko tunakeka ko baba ari abo no mu yindi mirenge. Icyo dusaba abaturage ni uko dufatanya kuba maso, no guhanahana amakuru atuma tubatahura babihanirwe”.

Abacukura ayo mabuye y’agaciro aho hantu ngo baba ari benshi, binagoye kumenya umubare wabo kuko uretse abo nyirizina, ngo baba banafite irindi tsinda rishinzwe kubacungira ko nta muntu uri hafi wo kubakoma mu nkokora. Kugeza ubu ariko muri abo bose nta n’umwe urafatwa ngo abiryozwe.

Uwo muhanda uturuka muri Centre ya Kayenzi ukagera ahitwa mu Birambo, ureshya na Km 15. Ufatwa nk’uwibanze unafatiye abaturage bo muri ako gace runini kuko watunganyijwe muri gahunda yo kuborohereza kugeza umusaruro ku masoko, urugero nk’icyayi kijyanwa ku ruganda rwa Karongi Tea Factory ruri muri ako gace, kubona uko bagera ku bigo nderabuzima bihegereye na santere z’ubucuruzi zigenda zivuka muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka