Karongi: Abaturage baravuga ko baruhutse igisebo baterwaga n’inyubako y’akagari kabo
Abatuye akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, baravuga ko biruhukije igisebo bamaranye igihe kinini, bajyaga baterwa n’inyubako y’ibiro by’akagari kabo itajyanye n’igihe aho bajyaga bavuga ko itabahesha agaciro.
Ni inyubako yubatse ku mukingo, nta mbuga igira biragaragara ko yari ishaje, ubu ubuyobozi bw’ako kagari bukaba bwaramaze kwimukira mu nyubako nshya, n’ubwo bigaragara ko bayigiyemo nayo ituzuye neza.
Nyuma yo kwimukira mu yindi nyubako, bamwe mu baturage bavuga ko bakize igisebo baterwana n’inyubako ishaje bajyaga bahererwamo serivise, aho hari abadatinya kuyigereranya n’akabari k’ibigage.
Umwe mu baturage bo muri ako kagari ati “Kuba ibiro by’akagari bivuye muri iyi nyubako turaruhutse, byari igisebo kujya kwakira serivise mu nzu nk’iyi iri mu manegeka, kandi dushishikarizwa kuva mu manegeka tugatura ahadashyira ubuzima bwacu mu kaga”.
Mugenzi we ati “Byari igisebo kuri twe, hari abajyaga bagira isoni ryo kuhakira serivise tugategereza ko umuyobozi ataha, ikibazo akacyakirira mu nzira, ni byiza ko twimutse muri iyi nzu, ntabwo ijyanye n’icyerekezo rwose”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Songa aho ako kagari gaherereye, yabwiye Kigali Toda ko hashize iminsi irenga ukwezi ibiro by’akagari ka Buhoro byimukiye mu nyubako nshya.
Ati Ukwezi kurarenga iriya nyubako ishaje idakorerwamo, hari inyubako nshyashya yuzuye ku bufatanye n’akarere, abaturage bagizemo uruhare ngo iyo nyubako yuzuye ku ruhare rw’umuganda, akarere gatanga amabati n’andi mafaranga akenewe kugira ngo iriya nyubako y’ibiro by’akagari yuzure neza, yuzuye ku bufatanye bw’akarere n’abaturage”.
Nyuma y’uko ibiro bishya by’akagari ka Buhoro byuzuye, abaturage barajya gusaba serivise bishimwe, aho bemeza ko baruhutse ipfunwe baterwana n’inyubako ishaje basabiragamo serivise.
Kubaka inyubako nshya z’ibiro by’utugari, biri muri gahunda ya Leta aho mu myaka ibiri iri imbere, inyubako zose z’utugari zizaba zubatse neza, izindi zarasanwe, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, aherutse kubitangaza.
Minisitiri Musabyimana, avuga ko hari amafaranga yamaze gutegurwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, akaziyongeraho ayo mu mwaka utaha ndetse n’ayateguwe n’Uturere, ku buryo mu myaka ibiri, inyubako z’Utugari zishaje zizaba zubatswe.
Yagize ati “Twiyemeje ko muri iyi myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zose turangiza kuzubaka, guhera mu ngengo y’imari turimo gukora uyu mwaka, dufitemo amafaranga yo kubaka igice cya mbere kongeranya n’amafaranga yinjizwa imbere mu Turere, ku buryo muri icyo gihe tuzaba twarabirangije”.
Icyo kibazo cyagarutsweho ku itariki ya 27 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga itorero rya ba Rushingwangerero bo mu Gihugu cyose.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye kumakuru meza mutugezaho