Karongi: Abasenyewe n’umutingito bagiye gufashwa gusana inzu zabo
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye Kigali Today ko inzu z’abaturage 11 arizo zangijwe n’umutingito hamwe n’ibyumba bibiri by’amashuri, ariko barimo gushaka uburyo bisanwa byihuse.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi atangaza ko bohereje abahanga mu bwubatsi kureba uko ibi byumba byasanwa, kuko bitari gukoreshwa mu gihe amashuri ari bube atangiye, ariko akizeza ababyeyi ko bisanwa vuba.
Agir ati “Ntabwo biri buze gukoreshwa ubwo amashuri atangira, ariko twohereje itsinda ry’abahanga mu kubaka kugira ngo barebe uko byasanwa vuba.”
Uyu muyobozi atangaza ko abaturage bafite inzu zangiritse babaye bacumbikiwe, batinya ko zabagwira cyangwa imvura ikaba yabanyagira, kuko harimo izangiritse igisenge, ariko asaba abaturage bafite ubushobozi kwisanira, abadafite ubushobozi bagafashwa.
Ati “Umuturage ufite ubushobozi yakwisanira kuko ubwo ni ubutore, ariko uwo bigaragara ko adafite ubushobozi turamufasha gusana inzu mbere yo kuyisubiramo.”

Uretse inzu zangiritse mu Karere ka Karongi, hakomeretse abana babiri bajyanywe kwa muganga kubera amatafari y’inzu yabaguyeho, hamwe n’inka imwe yavunitse.
Abaturage bangirijwe n’umutingito basuwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, bimwe mubyo basabye abaturage ni uko nibumva umutingito bihutira kuva mu nzu birinda ko hari ibyabagwaho.
Abaturage kandi bagiriwe inama yo kwirinda kujya munsi y’ibiti, kuko nabyo bishobora kubagwaho.
Uretse umutingito uheruka kumvikna mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 27 Werurwe 2023, wumvikanye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, umutingito munini uheruka mu Rwanda wari ku gipimo cya 6.6 tariki 20 Werurwe 1966.
Icyakora ubwo ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka tariki 21 Gicurasi 2021, mu Ntara y’Iburengerazuba humviknaye imitingito myinshi iri mu bipimo bya 4 na 5, kandi yagize uruhare mu kwangiza inyubako zirenga 1000, izibarirwa mu Magana zirasenyuka burundu.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|