Karongi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi baragenda bayabona
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Karongi, batujwe mu mazu bubakiwe kuva mu mwaka wa 2008, bavuga ko barimo guhura n’ingaruka nyinshi, ziterwa no kuba ayo mazu bayabamo ashaje andi akaba yarahirimye burundu.

Mu bavuganye na Kigali today bo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, barimo uwitwa Munyankindi Anastase, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agatuzwa muri uwo mudugudu.
Yagize ati “Ayo mazu yubatswe hagati y’umwaka wa 1997-1998 tuyatuzwamo. Ariko ubu yamaze kwangirika ku buryo ubu hari ayahirimye burundu, andi asigaye ubu tuyatuyemo yenda kuduhirimaho kuko ava mu gihe cy’imvura. Andi inkuta zaguye igice kimwe, nta bikoni n’ubwiherero, mbese turi mu bibazo tubona ko bidukomereye”.
Mu mazu 20 yubatswe muri uwo mudugudu, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ashaje cyane, atanu muri yo yamaze guhirima burundu, abari bayatuyemo bajya gucumbika ahandi.
Ngo nta n’ubushobozi bwo kuyasana cyangwa kuyubaka bafite, kuko mu bayatuyemo harimo incike, abageze mu za bukuru n’imfubyi batishoboye.
Icyo kibazo kigaragara no mu yindi miryango y’abarokotse Jenoside bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi.
Kuva gahunda yatangira yo kubakira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, mu Karere ka Karongi hamaze kubakwa amazu 1826.
Muri yo harimo agenda asaza hakaba hamaze gusanwa agera kuri 212, mu gihe andi 842 ari yo agikeneye gusanwa, naho agomba kubakwa mashya yo ni 434.
Mukarutesi Vestine, Umuyozi w’Akarere ka Karongi, yizeza Abarokotse Jenoside ko ubuyobozi burimo gukora uko bushoboye ku bufatanye na FARG, kugira ngo ikibazo cy’abafite amacumbi yangiritse gikemuke.
Ati “Ikibazo cy’amacumbi atameze neza dufatanya na FARG ngo tugishakire igisubizo. Buri mwaka duteganya ingengo y’imari yo kubaka cyangwa gusana amacumbi y’Abarokotse Jenoside. Yaba ubuyobozi bw’Igihugu n’Akarere, icyifuzo dufite ni uko nta muntu ukwiye kubaho adafite aho aba. Ni na yo mpamvu tubizeza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, tuzajya tububakira kugeza ubwo ikibazo cy’amacumbi kizagera igihe kigakemuka".

Uwo muyobozi yabwiye Kigali today ko muri Gicurasi 2021, bitegura gushyikiriza imiryango 16 yarokotse Jenoside amazu mashya yubakiwe.
Mayor Mukarutesi abizeza ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo ibibazo bibugarije bikemuke.
Anasaba Abaturage muri rusange kuba hafi y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwo kubahumuriza, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bifitanye isano na yo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|