Karongi: Abanyamuryango ba FPR barasabwa guhorana ishema ry’uko bahisemo neza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Francis Kaboneka, arasaba abanyamuryango b’uwo muryango muri Karongi guhorana ishema ry’uko bahisemo neza kuko ngo bari mu muryango utarangwa n’amagambo ahubwo urangwa n’ibikorwa.
Ubwo yasuraga akarere ka Karongi kuri uyu wa 23 Nzeri 2014, Kaboneka yabasabye guhora bazirikana amahame y’umuryango bagaharanira impinduka kuko ngo bafite inshingano zo guhindura imitekerereze idindiza abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Tugahindura imikorere idahwitse yerekeza ku kibi (negative tendencies), tugahindura imitekereza itudindiza tugahindura imikorere idatuma tugera ku cyerekezo twiyemeje.” Yakomeje abanbwira ko ari bo bari ku isonga y’iyo mpinduka.

Nk’umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, Minisitiri Kaboneka yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Karongi kwibuka indahiro barahiriye binjira mu muryango bakanatekereza ku mwanya Akarere ka Karongi kariho mu mihigo.
Ati “Mwarahiriye gutera intambwe idasubira inyuma none mwebwe mujya gutera mugatera intambwe icumi musubira inyuma. Ubwo se ibyo bintu nk’abanyamuryango mwabisobanura mute?”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bibutswa ko iyo batera intambwe isubira inyuma baba baha icyuho abawurwanya. Aha akaba ariho Francis Kaboneka yahereye abasaba gusuzuma isura, imyitwarirere yabo ndetse n’impinduka bihesha Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Yagize ati “Iyo mudakoze ngo mwiyuhe akayuba babandi basenya umuryango baba babonye umwanya wo kuwusebya.”
Yababajije abishimiye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bose basubiza ko babyishimiye ariko noneho ababaza niba abo bishimira kuba bo ari bo bigaragaza nkabo mu muryango Nyarwanda.
Yagize ati “Inshingano z’umuryango wa FPR Inkotanyi ni uguhindura umuryango Nyarwanda. Hahandi utuye mu mudugudu, hahandi utuye mu kagari barakubonamo iki? Barakubonamo ubunyamuryango cyangwa ni bya bindi bavuga ngo bose ni bamwe ingoma zisa ntacyo zipfana!”

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi na bo bemera ko kuba akarere gasubira inyuma mu mihigo ari icyasha ariko bakemera kongera ingufu mu bikorwa kugira ngo akarere kabo kongere kugaragara mu turere tuza ku isonga mu ntambwe igana ku iterambere baza imbere mu kwesa imihigo.
Yambabariye Théophile, Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera yagize ati “Abanyamuryango ni abemera kandi bakemera kunengwa bagafata ingamba z’ibyo banenzwe kugira ngo babikosore.”
Yambabariye yanagaragaje bimwe mu by’Umuryango wa FPR umaze kugeza ku banya-Karongi mu rugamba rw’iterambere harimo kubafasha kwishyira hamwe, umutekano ndetse n’umuco wo kuremerana akaba yizeje Minisitiri Kaboneka ko biteguye gukora ibishoboka byose Karongi ikongera gutera intambwe ijya imbere bagasubira ku mwanya wa mbere.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba m’umuryango nibumwe muburyobwoshye kugerakwiterambere rirambye.
guhitamo umuryango wa RPF Inkotanyi n’uguhitamo iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, gira inka, mutuel de sante, umutekano