Karongi: Abakozi ba RAB bahaye impfubyi zibana ihene 22

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ryo mu Ntara y’iBurengerazuba, tariki 10/05/2013, basuye impfubyi za Jenoside zibana zo mu kagari ka Burehe, umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi bazitera inkunga y’ihene 22.

Abakozi b’ishami rya RAB mu Ntara y’iBurengerazuba bishyize hamwe baterateranya amafaranga bagura ihene 20 z’amashashi, bongeraho n’isekurume ebyili za kijyambere zo kubangurira inyarwanda bityo zizatange icyororo cyiza.

Usibye ayo matungo magufi, abakozi ba RAB mu Burengerazuba batanze n’inkunga yo kubaka ibiraro by’ayo matungo, ariko byo byari byubatswe mbere kugira ngo amatungo azasange byaruzuye.

Ihene nini ziruta izindi, ni amasekurume ya kijyambere agomba kuzatanga icyororo kivanze.
Ihene nini ziruta izindi, ni amasekurume ya kijyambere agomba kuzatanga icyororo kivanze.

Umuyobozi wa RAB mu Burengerazuba, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko bahisemo kubagenera amatungo magufi kuko yororoka vuba akazabafasha kwikemurira ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi kandi bakazagera no kurwego rwo kutongera gukenera inkunga.

Madamu Nuwumuremyi yongeraho ko biri no muri gahunda yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigira biteza imbere.

Umwana ukuriye abandi bibana muri uwo mudugudu wa Duhati, Ruhumuriza Vennat, yashimye cyane igikorwa ntangarugero cy’abakozi ba RAB mu Ntara b’iBurengerazuba avuga ko gusurwa nk’impfubyi ubwabyo ari igikorwa baba bifuza, ariko noneho ngo iyo urengejeho no kubaremera ukaboroza, ukabaha amata n’ifumbire, ni ibintu by’agaciro kenshi.

Umuyobozi wa RAB muri zone y'i Burengerazuba, Nuwumuremyi Jeannine yerekana aho ibiraro by'ihene biri. (nabyo byutswe ku nkunga yabo)
Umuyobozi wa RAB muri zone y’i Burengerazuba, Nuwumuremyi Jeannine yerekana aho ibiraro by’ihene biri. (nabyo byutswe ku nkunga yabo)

Aba bana ni 23, baba mu mazu 15 bubakiwe ku nkunga y’ubuyobozi bw’umurenge wa Twumba bufatanyije na komisiyo y’igihugu y’amatora. Umurenge wa Twumba kandi ni nawo wanabagejejeho amazi meza, ukaba unateganya kubagezaho amashanyarazi mu minsi ya vuba, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’umurenge, Nshimiyimana Ruzigana Emmanuel, nawe wari witabiriye igikorwa cyo kubaremera.

Abakozi ba RAB kandi banatashye buri muntu amaze gutoranya umwana azabera umubyeyi, nk’uko byari bimaze kugaragazwa mu cyifuzo cy’abo bana mu izina ry’ubakuriye.

Mbere yo kujya gusura abo bana, abakozi ba RAB barangajwe imbere n’umuyobozi wabo, babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero barutera inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000FRW).

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

RAB yatekereje neza koroza bariya bana amatungo atazabasaba ubushobozi buhanitse batabona.bazayafate neza azabageza kuri byinshi kuko ihene ni itungo ritagora korora kandi rigatanga umusaruro wazageza bariya bana kuri byinsi.

bucyana yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Aho guha umushonji ifi yo kurya ako kanya wamwigisha uko bayiroba,bijya kumera nko koroza abana b’imfubyi ariya matungo magufi kuko azabafasha kwivana mu buzima bubi burundu. bazashobora guhinga neza bakoresha ifumbire ndetse banabone umusaruro uzaturuka kuri ziriya hene kuko iyo zifashwe neza zibyara 2 mu mwaka.

busogi yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka