Karongi: Abaganga batanu bafashwe bikingiranye mu kabari banywa inzoga

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, abakozi batanu barimo abo ku Bitaro bya Kirinda mu Karere ka karongi, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarubanga, Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Murambi bifungiranye mu kabari banywa inzoga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abo bakozi barimo n’abaganga, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage avuga ko bari bikingiranye mu kabari banywa inzoga.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yabwiye Kigali Today ko abo bakozi bafashwe bagacibwa amande yagenwe, ndetse bakanarazwa aho abarenze ku mabwiriza barazwa.

Amakuru y’uko aba bakozi b’ibitaro bikingiranye mu kabari banywa inzoga, yamenyekanye mu ma saa moya n’igice z’umugoroba.

Abo bakozi barimo Binyerera Manasse (Supervisor Kirinda Hospital), Kasongo Ndagano Jule Sezar (IT Kirinda Hospital), Felicien Tuyisenge (Santé Communautaire Kirinda Hospital), Ernest Ntawubiheza ( Santé Communautaire Kirinda health Center) na Ndikumana Mangara Jean Louis, umuganga muri RBC urebererera Karongi mu buzima.

Ubuyobozi bw’umurenge bwahamagaye nyir’akabari bumubaza ayo makuru, ariko ababwira ko yatashye ndetse ku kabari hakaba hari hafunze bigaragara ko hariho ingufuri.

Icyakora kuko abayobozi bakomeje kumva mu nzu imbere havugiramo abantu, byabaye ngombwa ko bushyiraho indi ngufuri.

Nyuma nyir’akabari yaje guhamagara ubuyobozi abumenyesha ko mu kabari imbere harimo abantu, ko ndetse amakuru yari yatanze mbere yaribinyoma.

Nyuma yo gufungura, muri ako kabari hasanzwemo abakozi batanu bakora ku Bitaro bya Kirinda, barimo abaganga n’abandi bakozi, bose bakaba bari mu kabari k’uwitwa Cecile Uwamahoro.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko Niyo natwe aba baganga bahanwe kimwe n’bandi bose bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kandi bakaba barajwe aho abandi barazwa.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nk’abakozi, aba baganga hari izindi ngamba zigomba kubafatirwa mu rwego rw’akazi.

Yongeraho ko muri Karongi, uretse aba bakozi b’ibitaro, hamaze no gufatwa abakuru b’imidugudu batatu barenze ku mabwiriza, bakaba barasezerewe mu mirimo yabo kuko ibyo bidakwiye abayobozi.

Ati “Ntabwo watanga ibyo udafite, ntiwarenga ku mabwiriza ngo nurangiza uvuge ko uzakomeza kuyobora abantu”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubuyobozi butazajenjekera uwo ari we wese urenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ati “N’undi wese uzafatwa ntituzabijenjekera, amabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Singombwa kwandika amazina yabo
Muri unprofessional

ayisha yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Sasa rero itangazamakuru namwe mukunda byashyushye z’amafuti...
Nk’abantu mwize mwakagombye kujya mutangaza inkuru muhagazeho neza...
Nk’abantu mwize mukwiye kumenya gutandukanya abantu bakora muri institution nka hospital, ntabwo abakoramo bose bitwa abaganga (nkuko abaturage batize babita)

Muri bariya bantu bose mwise abaganga, nta muganga numwe urimo, yewe nta n’umuforomo urimo, ariko mwabise abaganga?
Mutandukanye umuforomo n’umukozi ukora ku bitaro...

Ec ubu iyo Muhamagara DG akabaha inkuru yizewe?
Gusa mwasebeje abaganga bakora muri biriya bitaro, n’abarwayi babagana barabatakariza icyizere

Hategekimana yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Nabo bandike basezera wakora mu kigo cy ubuzima mu gihe Covid imara abantu wishe amabwiriza ukwiye kuba wigisha abaturage warangiza ukarara mu Kabare!bo nibadasezera Nkuwa Kirehe na Nyagatare nabo bahabwe imbabazi *

lg yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

nagirango maze uyu wanditse ino nkuru impamvu yandika "abanganga"
aba bavura iki?bavura nde? so si abaganga ahubwo ni abakozi bo kwa muganga

vera titi yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Nubwo turi muli COVID-19,Inzoga ziranyobwa ku bwinshi cyane.Bralirwa iherutse kuvuga ko yungutse 6 billions Frw.Burya n’abakuru b’amadini benshi barazinywa,nubwo bigisha ko ari icyaha.Gusa baba babeshyera Imana.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.

karegeya yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka