Karangazi: Bafite impungenge zo kurwara inzoka kubera gusangira amazi n’amatungo

Abaturage bakoresha amazi y’idamu ya Nyagashanga bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kurwara inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi inka zikandagiramo, zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwa bayogeramo, cyane ko nta yandi mazi meza baragezwaho.

Habimana Desire wo mu mudugudu wa Nkoma ya mbere Akagari ka Nyamirama, avuga ko basanzwe bakoresha amazi yo mu idamu ya Nyagashanga bahuriraho n’abatuye mu kagari ka Nyagashanga.

Avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko amazi yayo bakoresha aborozi bayashoramo inka zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwamo boga, akaba afite impungenge ko bashobora kuzarwara inzoka kubera gukoresha amazi mabi.

Agira ati “N’ubu ni ho ndi nagiye kuvoma harimo abana barenga 20 barimo kogeramo, mu kanya aborozi na bo barazana inka bakandagize zitemo n’amase kandi ni yo mazi dukoresha nta yandi. Urumva ko hatagize igikorwa mu maguru mashya inzoka zizatumerera nabi.”

Habimana yifuza ko ubuyobozi bwabafasha abarozi bakagira ubwato buhiriraho inka ntizikomeze gukandagira mu idamu ndetse hagashyirwaho n’uburyo abana batakomeza kogera mu mazi.

Ati “Twifuzaga ko hashyirwaho ubuyobozi bucunga iyi damu yacu ku buryo aborozi bashyiraho ibibumbiro bashoraho amatungo ntasubiremo, n’abana bakirukanwamo ntibakomeze kuyogeramo, mu gihe tugitegereje ko batwegereza amazi meza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise ariko agiye kugikurikirana ku buryo aborozi badakomeza gukandagiza inka mu idamu dore ko no mu busanzwe ngo bitemewe.

Ati “Tugomba kuhakoresha inama tukabwira aborozi bagashaka ibibumbiro biriya byimukanwa kuko ugiye gutegereza ibyo Leta ikora byatinda. Gukandagiza ni umuco mubi ntibyemewe ahubwo ngiye kwihutira kureba uko cyakemuka kuko sinari nkizi.”

Mu kagari ka Nyamirama amazi meza ngo yabonekaga mu mudugudu wa Nkoma ya kabiri ahitwa Shimwaporo ariko ngo nayikondo yahashyizwe ikoreshwa n’imirasire y’izuba nayo yarapfuye ku buryo na bo bayobotse amazi y’idamu ya Nyagashanga.

Igice kinini cy’Umurenge wa Karangazi nta bikorwa remezo byinshi by’amazi meza biwurimo uretse aturuka mu butaka bita aya Nayikondo, zagiye zishyirwa ahantu hatandukanye mu gihe hataragera umuyoboro wa WASAC.

Aho bategereye izo nayikondo abaturage bakoresha ayo mu bidendezi bita Valley dams bahuriraho n’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibaze nawe!!!! Minister wa infrastructures...ibi nibiki? Gerayo ubirangize kabisa mumisoro yacu ntawe uzabikugayira...

Luc yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Ako kantu pe!Uyu munyamakuru akwiriye guhabwa inshyushyu nziza yitiye kuko aratuvugiye Karangazi rwose, hashize igihe kinini uriya murenge utagira amazi cyane ko hameze nko mubutayu( semi-dessert). Uwo muyobozi wavuze ko atari azi icyo kibazo kereka niba yarahimuriwe akuwe mukandi karere katari Nyagatare. Uzanyarukire rwimiyaga mubice bya bwera ku idamu rya Gashwenu wirebere ibihabera nibwo uzamenya ko kwidumbaguza mu idamu, no gukandagiza Inka mu idamu zishotsemo bo bibeshya ngo ni ugushora umwaro nkaho idamu ari inyanja babigize umuco. Uwo muyobozi w’Umurenge wa Karangazi niba atarakubeshye nimushya muri ako karere. Uyu muco wari waraciwe na nyakubyara Gen Fred Ibingira dore ko ntacyo atakoze ngo akarere kacu ( Nyagatare) gahindure imyumvire kiteze imbere uhereye kumyororere, imibereho myiza, n’iterambere muri rusange.

Muhire John yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Quite good investigative report! Ariko uzatere akajisho mu mikorere ya WASAC aho Kinihira umwe mumidugudu y’Umugi wa Nyagatare ibura amazi abantu bakabura amazi , bagatonda ku mirongo n’amajerekani bamwe barambirwa bakajya kuvoma umuvumba. WASAC kuri iki kibazo ikwiriye kwikosora ugacyemura ikibazo cy’amazi mu Kinihira.

Paul yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka