Kanombe: Barifuza Ibiro by’Umurenge byagutse bijyanye n’igihe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, buragaragaza ko nubwo hari iterambere rigaragara bagezeho mu bikorwa remezo, bakeneye ubufasha kugira ngo bagire inyubako igezweho y’Ibiro by’Umurenge.

Byagarutsweho tariki 04 Nyakanga 2023 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, aho muri uwo Murenge bishimira ibyagezweho, ariko bagaragaza ko hari ibindi bigikenewe.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwamuritse ibikorwa bitandukanye byagezweho n’abaturage ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yagaragaje ko hari byinshi by'iterambere bagezeho, ashimira abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yagaragaje ko hari byinshi by’iterambere bagezeho, ashimira abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare

Mu mibereho myiza, abaturage b’Umurenge wa Kanombe bishyize hamwe bubakira abatishoboye aho batanze inkunga ya Miliyoni esheshatu n’ibihumbi 800, bubaka inzu y’agaciro ka Miliyoni 25, bafatanyije n’indi Mirenge, iyo nzu ikaba yarubakiwe umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Kanombe.

Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa MTN, hafashijwe abagore bafite amikoro aciriritse, bahabwa imashini 15 zo kudoda, banakodesherezwa inzu yo gukoreramo mu gihe cy’amezi atandatu, byose bifite agaciro ka Miliyoni eshatu.

Mu miyoborere myiza, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Kanombe ndetse n’abaturage b’Umurenge, batanze amafaranga agera kuri Miliyoni 61 n’ibihumbi 700 biyubakira inzu mberabyombi (Salle) y’Umurenge yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 04 Nyakanga 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, avuga ko iyi nzu mberabyombi ibonetse yari ikenewe kuko abaturage bagana Umurenge basaba serivisi yo gushyingirwa bajyaga baza ari benshi Umurenge ukabura aho ubakirira.

Mu bukungu, abaturage bubatse imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero enye mu Tugari twa Rubilizi na Kabeza. Iyo mihanda ifite agaciro ka Miliyoni 152 n’ibihumbi 110 byose byakozwe n’abaturage muri uyu mwaka.

Abaturage biyubakiye n’ibiro by’Utugari bitatu by’Akagari ka Rubilizi, Akagari ka Karama n’Akagari ka Kabeza, hakaba hasigaye ibiro by’Akagari ka Busanza, na ko bakaba bafite gahunda yo kukiyubakira.

Nkurunziza Idrissa uyobora Umurenge wa Kanombe avuga ko inyubako bakoreramo itajyanye n'igihe
Nkurunziza Idrissa uyobora Umurenge wa Kanombe avuga ko inyubako bakoreramo itajyanye n’igihe

Nkurunziza Idrissa uyobora Umurenge wa Kanombe yagaragaje ko hakiri ibikenewe ariko birenze ubushobozi bw’abaturage, harimo inyubako igezweho y’Ibiro by’Umurenge, asaba ko Umujyi wa Kigali wabatera inkunga.

Yagize ati “Yubatswe hambere, ifite ibyumba bine, icyo gihe Umurenge wagiraga abakozi bane, ariko ubu Umurenge ufite abakozi 21, icyumba kimwe kikaba gikorerwamo n’abantu batanu. Murumva ko ari ikibazo. Iyo bahahuriye, biba ngombwa ko babiri bajya gukorera hanze y’Ibiro by’Umurenge (kuri terrain), bavayo mu gihe bakeneye gukora raporo, abandi na bo bakajya kuri terrain kugira ngo basimburanwe mu gukorera mu biro, ariko ibyo ntibibabuza gutanga umusaruro.”

Ibiro by'Umurenge wa Kanombe
Ibiro by’Umurenge wa Kanombe

Yongeyeho ati “Kubera ko twifuza kugira ibiro bigezweho by’igorofa, abaturage byarenze ubushobozi bwabo, ariko iyo iza kuba ari inzu yo hasi imwe, abaturage bari kuba barayubatse kera. Turizera ko mu gihe Umujyi watwemerera ubufasha, abaturage b’Umurenge wa Kanombe na bo biteguye gushyiraho uruhare rwabo, umwaka utaha tukazizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30 dutaha Ibiro by’Umurenge.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we asanga iyo nyubako igezweho ikenewe. Yavuze ko hazabanza gukorwa inyigo igaragaza uko iyo nyubako izaba iteye, atanga inama ko ubuyobozi n’abaturage babigiramo uruhare bafatanyije kandi bikihutishwa, mu rwego rwo gukomeza inzira barimo yo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yijeje ko ibijyanye no kubaka Ibiro by'Umurenge byagutse bigiye kwigwaho
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yijeje ko ibijyanye no kubaka Ibiro by’Umurenge byagutse bigiye kwigwaho

Ku kibazo cyagaragajwe cy’abajya gukorera hanze y’ibiro (kuri terrain) kubera inyubako y’ibiro idahagije, Rubingisa yababwiye ko no mu gihe bazabona ibiro byagutse, bitazababuza gukorera umwanya munini kuri ‘terrain’ kugira ngo begere abaturage.

Kanombe ni umwe mu Mirenge icumi igize Akarere ka Kicukiro. Ufite Utugari tune, Imidugudu 45 n’Amasibo 371. Utuwe n’abaturage ibihumbi 72 nk’uko imibare iheruka y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022 ibigaragaza.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yafunguye inzu mberabyombi y'Umurenge wa kanombe izafasha muri gahunda zihuza abantu benshi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yafunguye inzu mberabyombi y’Umurenge wa kanombe izafasha muri gahunda zihuza abantu benshi
Abaturage b'Umurenge wa Kanombe ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye bashimiwe uruhare rwabo mu bikorwa by'iterambere
Abaturage b’Umurenge wa Kanombe ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bashimiwe uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka