Kampeta Sayinzoga wayoboraga NIRDA, mu nzira zo kuyobora BRD

Pichette Kampeta Sayinzoga wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), yagiriwe icyizere cyo kuyobora Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD).

Abafite imigabane muri BRD ni bo bahisemo Kampeta Sayinzoga ngo asimbure Eric Rutabana ku buyobozi bw’iyo banki, hakaba hategerejwe ko Inama y’Ubutegetsi y’iyo banki na yo ibyemeza.

Eric Rutabana yayoboraga BRD kuva mu mwaka wa 2017, akaba yarasimbuye Alex Kanyankole watawe muri yombi ashinjwa ruswa n’imicungire mibi y’umutungo wa BRD.

Kampeta Sayinzoga yayoboraga NIRDA kuva muri 2017. Abakoranaga na we muri NIRDA bavuga ko ari umuyobozi akaba n’umukozi w’intangarugero. Bishimira urwego yari amaze kugezaho NIRDA, ku bwabo bakaba bifuzaga ko yagumana na bo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka