Kampayana Augustin wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire yitabye Imana
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yitabye Imana.

Mu mwaka wa 2012, Kampayana Augustin yakoraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari ashinzwe imiturire.
Abantu batandukanye banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Kampayana yakundaga Igihugu, umurimo, bamwe bavuga ko yababereye umubyeyi, n’ibindi bikorwa bitandukanye byaranze Kampayana, bifuriza Roho ye kuruhukira mu mahoro ndetse ko bazamukumbura.
Kampayana yagiye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye avugira inshingano z’ikigo yari ayoboye. Hari nk’aho yigeze gutangaza ko abakozi ba Leta batagira inzu bagiye kujya batuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.
Iyo gahunda yagombaga gutangirira mu mujyi wa Kigali, muri Gicurasi 2017.
Ohereza igitekerezo
|
Kampayana-augustin yari umuntu witonda kandi ucisha make.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Kubera ko Imana isezeranya abantu birinda gukora ibyo itubuza,kandi bayishaka cyane ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,yuko izabazura ku munsi w’imperuka,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradis.It is a matter of time and not far away.