Kampayana Augustin wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire yitabye Imana

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yitabye Imana.

Kampayana Augustin
Kampayana Augustin

Mu mwaka wa 2012, Kampayana Augustin yakoraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari ashinzwe imiturire.

Abantu batandukanye banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Kampayana yakundaga Igihugu, umurimo, bamwe bavuga ko yababereye umubyeyi, n’ibindi bikorwa bitandukanye byaranze Kampayana, bifuriza Roho ye kuruhukira mu mahoro ndetse ko bazamukumbura.

Kampayana yagiye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye avugira inshingano z’ikigo yari ayoboye. Hari nk’aho yigeze gutangaza ko abakozi ba Leta batagira inzu bagiye kujya batuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.

Iyo gahunda yagombaga gutangirira mu mujyi wa Kigali, muri Gicurasi 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kampayana-augustin yari umuntu witonda kandi ucisha make.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Kubera ko Imana isezeranya abantu birinda gukora ibyo itubuza,kandi bayishaka cyane ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,yuko izabazura ku munsi w’imperuka,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradis.It is a matter of time and not far away.

mpabuka yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka