Kamonyi: Umukecuru yiciwe mu rugo rwe, mu bakekwa harimo umuhungu we
Umukecuru Kasanziki Consilia w’imyaka 61, wari utuye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kigembe ho mu murenge wa Gacurabwenge, yishwe mu joro ryo ku itariki 28/1/2013. Umuhungu we muto yemera ko yagize uruhare mu kwica nyina.
Nk’uko abaturanyi ba Kasanziki babitangaza, ngo bamenye iyo nkuru y’akababaro ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, batabajwe n’umuhungu we w’imyaka 20 witwa Nzabonziza Ezechkiel, ari nawe waje kwemera ko ari mu bamuhitanye. Bane mu bakekwaho ubwo bwicanyi bari mu maboko ya Polisi.
Uyu mukecuru yabaga wenyine mu nzu, abaturanyi bakamutiza umwana wo kumuraza, kuko Ngabonziza yari yarigize ikirara ku buryo batamenyaga aho arara.
Abo baturanyi bakomeza bavuga ko Ngabonziza yemeye ko yazanye n’abandi babiri bamufashije kwica nyina, mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, akamutwara n’amafaranga yaherukaga kugurisha ibishyimbo.
Ngo yahise yigira mu Nkoto kugura telefoni agira ngo ayobye uburari, aze kugaruka asange ibyakozwe byamenyekanye, nawe atungurwe n’iyo nkuru ibabaje. Uwo mupango ariko ntiwamuhiriye kuko yagarutse agasanga umwana wari kuza kuraza nyina ataje, maze agasanga umurambo uracyari aho bawusize.
Yahise ajya gutabaza abaturanyi ndetse bamenyesha n’abavandimwe be batuye i Kigali, ariko bose basaba ko yafatwa agasobanura urupfu rw’uwo mukecuru kuko bari basanzwe bazi ko yajujubije nyina.

Nyirahakizimana Jacqueline, ufitanye isano n’uyu muryango, avuga ko ibibazo Ngabonziza aheruka kugirana na nyina, byari bishingiye ku igare uwo musore yibye i Kayenzi; nyir’igare aje kuryishyuza umukecuru yemera ko bazaririha, batanga ishyamba ry’umunani wa Ngabonziza ho ingwate izagurishwa nibaramuka batishyuye.
Bitewe n’uko itariki yo kwishyura yari igeze, umukecuru yagurishije ibishyimbo ngo atangire yishyurire umuhungu we iryo shyamba ritazatezwa. Ngabonziza rero akaba yashakaga kumwambura ayo mafaranga ngo ayitwarire.
Abari batabaye batangaje ko mu gihe cy’umwaka, uyu mukecuru abaye uwa gatatu wishwe n’abantu bafitanye isano muri aka kagari ka Kigembe.
Basanga ubwicanyi nk’ubwo buri guterwa n’uburara bwateye mu rubyiruko rw’imburamukoro, rwirirwa rukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi n’utuginga (African Gin) bituma biyenza ku babyeyi babaka ibyo batavunikiye.
Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge wabereyemo aya mahano, atangaza ko ubuyobozi bwababajwe n’ubwo bwicanyi. Bakaba batari baramenye amakimbirane n’ibibazo byagiye bivuka muri uwo muryango.
Akaba asaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare, kuko nk’umuvandimwe wa Ngabonziza ariwe wasabye ubuyobozi kumukurikirana bitewe n’uko yari asanzwe azi imyitwarire ye. Arasaba kandi ababyeyi kunoza uburere baha abana ba bo, bagamije kubafasha kubona icyerecyezo cyiza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abuyumuryango nibihangane ariko uwitwa karemera serutsinga ko yishe abantubenshi kandi bahise bamufungura ubu njya mubona atwaye tagisi yanigeze kuba komvayeri yishe uyu nabandi 2
birababaje pe kubona umwana wibyariye akwica koko yewe abasenga ni musenge pe naho ubuindi ibintu bigeze uwandabaga pe ibyahanuwe birirkuba pe njyewe narumiwe abagize ibyago mwihangane naho aboba nwa rumogi bo nibenshi pe arikop mubihorere bazabibona rwose
yee nimurebe rero aho kwicana bitugeze hejuru yo gukuraho igihano cy’urupfu basigaye bavuga ngo kwibera muri gereza se ukiryamira nta mvune bakakugaburira byagutwara iki? ibi byose ni ingaruka za genocide abantu batemeguraga abandi nkabatema amasaka none imivumo iri gukurikirana urubyaro rwabo mumbabarire ntimunyumve nabi ariko byo nibyo batojwe kuki se uwo muvandimwe we ataketse abandi agakeka murumuna we?
Utekereza kwica nyina nukuvuga ko abandi yabamaze nahanwe byintanga rugero.