Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri ugiye gukorwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko butangira gutunganya umuhanda Rugobagoba-Mukunguri, ureshya na Km 19, uzakorwa ushyirwamo raterite ukazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere avuga ko kubera ko uwo muhanda ukoreshwa cyane n’amakamyo atwara umucanga yitwa Howo, ngo umuhanda uzakorwa ku buryo uzaba ukomeye bikawurinda kwangirika vuba.
Ku kijyanye na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka uwo muhanda akawuta utuzuye, Dr. Nahayo avuga ko Akarere kamutsinze kandi katazahomba usibye kuba gusa izo manza zaratindije ikorwa ry’uwo muhanda.
Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri uhuza Kamonyi na Ruhango wari umaze imyaka myinshi waradidijwe na Rwiyemezamirimo, biteza ibibazo byanatumye udakomeza kuba nyabagendwa.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NTITUKIGERA AHO TUVUKA KUBERA UMUHANDA TURABYISHIMIYE KUBA UGIYE GUKORWA.
NTITUKIGERA AHO TUVUKA KUBERA UMUHANDA TURABYISHIMIYE KUBA UGIYE GUKORWA.
uyu muhanda ukwiye kaburimbo kuko uragendwa cyane.
Miliyari kuri "laterite" ntabwo bizakemura ikibazo rwose; ahubwo wagenda uwukora mu byiciro (phases) ariko ugashyiraho couche ya kaburimbo izaramba; guarranty y’iyi laterite ntayo mbijeje rwose.