Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amuta mu muringoti

Umugabo witwa Gashumba Aimable utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kabagesera, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, yivuganye umugore we, Uwizeye Donatha, arangije amuta mu muringoti.

Nyuma yo guhatwa ibibazo na Polisi, kuri iki cyumweru tariki 15/4/2012 Gashumba yemeye ko ariwe wishe umugore we, ariko yanga gutangariza itangazamakuru icyabimuteye.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 14/4/2012, umuntu wigenderaga yabonye umurambo wa Uwizeye mu muringoti maze aratabaza. Nk’uko umuyobozi w’Akagari ka Kabagesera abitangaza, uwa mbere abaturage baketse ko yishe uwo mugore ni umugabo we kuko ariwe bahoraga barwana dore ko n’ubu umugore yari yarahukanye.

Umwana wabanaga na nyina mu bwahukaniro, Niyifasha Rosine w’imyaka 17, avuga ko nyina yavuye mu rugo ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 13/04/2012 ahamagawe na Gashumba kuri telefoni ngo aze ajye kumuha imyenda yasize. Ngo kuva ubwo ntiyagarutse.

Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Kankindi atangaza ko uwo mugabo yigeze gufungwa yafashe ku ngufu umwana umugore we yari yarahatahanye, nyuma aza gufungurwa bigizwemo uruhare n’uwo mugore. Kuva yafungurwa yahoraga acyurira umugore ko yamufungishije agatoteza n’uwo mwana, ku buryo byari byarabaye ngombwa ko uwo mwana aragizwa muri bene wa bo.

Gashumba acumbikiwe na Polisi aho ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha, naho nyakwigendera yashyinguwe. Uwizeye assize abana batanu, barimo babiri yabyaranye na Gashumba na batatu yari yarazanye kuri uwo mugabo.

Ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wakoze icyaha nk’icyo.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 3 )

Abasenga nibashyiremo imbaraga kuko birakabije

yanditse ku itariki ya: 17-04-2012  →  Musubize

arikose koko ibinibiki byateye murwanda ntamunsi urashira tumvishije aho ishoka yagakoze cyangwa isuka aho ako sagahiri nagahinda bamwe babitse mumitima yabo biragaragara ko bamwe mubanyarwanda ari ntamunezero namba bihebye basigaye bakora nibidakorwa naho gushishoza pe

ibinibiki yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Aiko nta kuntu itegeko rikuraho igihano cy’urupfu ryakoroshywa hakabaho ibyaha byemererwa ibyo bihano?

Birakabije kumva ko umuntu yica uwo babana yarangiza agacumbikirwa hashira igihe agataha.

Hari uwo banyeretse mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Byange ngo yishe se, arafungwa nyuma ya genocide aba umwere! Nk’ibyo ni ibiki koko? Icyaha nk’icyo gita agaciro?

mbarimo jean yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka